skol
fortebet

Amafoto agaragaza Wema Sepetu arimo gusomana n’umukunzi we mushya yavugishije benshi

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Wema Sepetu yashyize amashusho kuri instagram arimo gusomana n’umukunzi we mushya bari mu rukundo.

Sponsored Ad

Umukinnyi wa filime ukomeye mu gihugu cya Tanzania ndetse wavuzwe mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye birimo Diamond ndetse na Ali Kiba kuri ubu amafoto yashyize hanze asomana n’umusore utaramenyekana amazina ye yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe nuko uyu uyu mukobwa yavuze ko kuri ubu ntamukunzi afite.

Mu magambo Wema Sepetu yakoresheje ashimagiza umugabo we yavuze ko ari umutware we w’ejo hazaza ndetse ko amukunda byimazeyo ndetse ko nta giteze kubatandukanya.

Yagize ati "bavuga ko urukundo ari impumyi na njye ubu simbona[...] Ndagukunda cyane mukunzi ni cyo cy’ingenzi, duhanganye n’isi ikiba kibe! Nararambiwe, ibyavuzwe bingana iki? Ibyiza ni uko nagumana na we! Aranshimisha, ibyo ari byo byose.”

Mu majwi yumvikana muri aya mashusho yashyize hanze byaketswe ko uyu musore yaba afite inkomoko mu gihugu cy’Uburundi , ndetse binavugwa ko magingo aya uyu mukinnyi wa filime ariho yaba ari magingo aya hamwe n’uyu musore utaramenyekana amazina ye.

Ikindi mu bitekerezo byasangijwe kuri iyi foto bamwe bahase ibibazo uyu mukobwa bamubaza niba ariwe mukunzi we bari kumwe ,mu gihe abandi bamubajije imyiteguro y’ubukwe aho igeze mu gihe Wema Sepetu we yaryumyeho yanga kubasubiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa