Amafoto: Dore abantu basa cyane na Knowless, King James, Jay Polly na The Ben ,byakugora kubatandukanya

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 27 May 2018 Yasuwe: 9029

Si kenshi bikunda kubaho ko abantu basa ntacyo bapfana, ariko kandi bijya bibaho ko umuntu asa n’undi ntacyo bapfana ndetse batanaziranye, ariko wababona ukabona bahuje isura n’imiterere kuburyo ubareba ashobora no kubitiranya. Muri iyi nkuru, turabagezaho abahanzi b’abaririmbyi b’abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe byagaragaye ko basa cyane.

Butera Knowless na Pastor Julienne Kabanda


Umuhanzikazi Butera Knowless, byemezwa n’abatari bacye ko asa n’umuvugabutumwa wo mu itorero ryitywa Jubilee Revival Assembly witwa Pastor Julienne Kabanda Kabirigi. Uyu muvugabutumwa, nawe ni n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu mugore ukora akazi k’ivugabutumwa, hari abashobora kwibaza niba ntacyo apfana na Knowless.

The Ben na Ishimwe Jean Claude


Umuhanzi The Ben, urebye isura ye yo mu myaka micye ishize ubona byakugora kuyitandukanya n’iy’umusore witwa Ishimwe Jean Claude wo mu karere ka Musanze ariko wiga mu ishuri rikuru rya ISPG i Gitwe.
Aba bombi nabo bazi ko basa ndetse babibwirwa n’abantu benshi, ariko baherutse gutangaza ko bigeze gupanga kubonana ubwo The Ben yari akiri mu Rwanda ntibyabakundira.

King James na Emmanuel Nyandwi


Isura ya King James, inyinya n’inseko ye, bisa neza n’iby’umusore witwa Emmanuel Nyandwi nawe wiga mu ishuri rikuru rya ISPG i Gitwe mu karere ka Ruhango. Akarusho kuri uyu musore ukomoka muri aka karere ka Ruhango, ni uko gusa na King James cyane bijya binatuma hari abifuza kumwifotorezaho. Uyu nawe aherutse kuvuga ko atigeze abasha guhura n’uyu muhanzi ariko akaba abyifuza cyane.

King James n’umukobwa wabatijwe Queen James


Hashize igihe ku mbuga nkoranyambaga haca amafoto ya King James n’umukobwa basa cyane tutarabasha kumenya amazina ye, gusa bikemezwa ko mu gace atuyemo baba baramuhimbye akazina ka Queen James kubera isura n’inyinya afite bituma agaragara neza nk’uyu muhanzi.

Jay Polly na Kayiranga


Mu mpera z’umwaka wa 2014, nibwo hagaragaye amafoto y’umusore witwa Kayiranga utuye mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, uyu musore bikaba bigaragara ko asa n’umuhanzi Jay Polly cyane ko no mu gace k’iwabo bamaze kumubatiza aya mazina bitewe n’uko asa cyane n’uyu muraperi.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamakuru Skizzy yakubiswe icupa mu mutwe arakomereka [AMAFOTO]

Umunyamakuru Skizzy yakubiswe icupa mu mutwe n’umuntu bari kumwe , nyuma yo...
22 July 2018 0

Khalifan yasabye imbabazi ku magambo aherutse kuvuga [ Video]

Nyuma yuko Khalifan avuze ko umuziki wo mu Rwanda ari Feke yavuze ko...
22 July 2018 Yasuwe: 22 0

ShaddyBoo utagikozwa ibyo kuba yakongera kubana n’umugabo nk’umugore yavuze...

Umunyamideli Shaddy Boo wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh...
22 July 2018 Yasuwe: 728 0

Amarira y’ ibinezaneza ubwo umunyamakuru wa RBA yakwaga umukobwa bakundanye...

Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude ukora ibiganiro byibanda cyane ku makuru...
22 July 2018 Yasuwe: 1760 0

Umuhanzikazi w’Umwongereza yateye abasore benshi kuvugishwa kubera amafoto...

Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka mu Bwongereza witwa...
21 July 2018 Yasuwe: 2814 0

Hamisa ndetse na Oprah bashobora gufungwa bazira amafoto agaragaza...

Hamisa ndetse na Oprha bahawe gasopo ko nibongera gusakaza amafoto yabo...
21 July 2018 Yasuwe: 2475 0