skol
fortebet

[AMAFOTO] Reba uko Igitaramo cya Patient Bizimana cyo kwizihiza Pasika cyagenze

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2017 ni bwo Patient Bizimana yakoze igitaramo gikomeye cya Pasika yatumiyemo abahanzi bakomeye mu karere ari bo Marion Shako wo muri Kenya na Apotre Apollinaire w’i Burundi
Igitaramo ngarukamwaka cya Patient Bizimana cyizwi nka Easter Celebration concert icyo muri uyu mwaka wa 2017 cyabereye muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre kuri uyu wa 16 Mata 2017 gitangira saa kumi n’ebyiri kugeza saa yine n’igice z’ijoro (22h30pm). Ni igitaramo cyaranzwe (...)

Sponsored Ad


Igitaramo ngarukamwaka cya Patient Bizimana cyizwi nka Easter Celebration concert icyo muri uyu mwaka wa 2017 cyabereye muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre kuri uyu wa 16 Mata 2017 gitangira saa kumi n’ebyiri kugeza saa yine n’igice z’ijoro (22h30pm). Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru dore ko abantu bari bicaye n’abari bahagaze,bose hamwe bakaba bari hafi ibihumbi bitanu (5,000). Kwinjira muri iki gitaramo byari 5,000Frw ahasanzwe na 10,000Frw muri VIP.

Easter Celebration concert 2017 yitabiriwe n’abantu b’ibyamamare batandukanye barimo; Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali Fc,umunyarwenya Atome ari we Gasumuni, Muyoboke Alex, Miss Uwase Samantha, Aimable Twahirwa n’abahanzi batandukanye bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel barimo Tonzi, Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Aime Uwimana, Simon Kabera n’abandi. Hari kandi abakozi b’Imana banyuranye barimo Apotre Masasu n’umugore we Pastor Lydia Masasu, Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Rugagi Innocent n’abandi.
Igitaramo cyaranzwe n’indirimbo nyinshi za pasika
Kuva igitaramo gitangiye kugeza kirangiye mu masaha ane cyamaze, abantu benshi bari mu byishimo bidasanzwe bafatanya na Patient Bizimana n’abahanzi yatumiye kwizihiza pasika, bishimira ko Yesu Kristo yatsinze urupfu akazuka ubu akaba ari mu ijuru iburyo bwa Se aho ari kwitegura kuzabana n’abe yapfiriye ku murasaraba. Gukora igitaramo kuri buri Pasika ni gahunda Patient Bizimana yihaye yo kwifatanya n’abakristo bo mu Rwanda bakaramya Imana mu kwizihiza uyu munsi ukomeye mu myizerere y’abakristo bose.
N’ubwo bamwe bizihiwe bikomeye muri iki gitaramo cyateguwe na Patient Bizimana, hari abandi hafi 100 batashye bijujuta. Abo ni abaje nyuma ahagana isaa moya n’igice z’umugoroba bagasanga amatike yashize bakabwirwa ko imyanya yo kwicaramo yuzuye ndetse ko batabona n’aho bahagarara. Bamwe muri bo batashye bijujuta kuko batari bishimye, gusa ababashije kwihangana no gutitiriza bashakiwe imyanya yo guhagararamo, bakurikirana iki gitaramo bahagaze mu gihe cy’amasaha atatu.

Uko abahanzi bakurikiranye kuri stage mu gitaramo cya Patient Bizimana
Ahagana isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba n’iminota micye ni bwo Flory (Nzabakira Floribert) wari Mc yageze kuri stage yakira Shining Stars ikurikirwa n’umuhanzi ukizamuka Papy Clever wagaragaje ubuhanga n’impano afite mu kuririmbira Imana. Saa Moya n’iminota 15 ni bwo Patient Bizimana yageze kuri stage ayimaraho isaha irenga ahimbaza Imana.
Patient Bizimana yahereye ku ndirimbo za Pasika harimo ize, iz’abandi baririmbyi n’iziri mu gitabo, akurikizaho izindi ze ziri kuri Album ya mbere n’iya kabiri. Yaje kuririmba indirimbo ‘Igitambambuga’ imwe mu ndirimbo nshya zigize album ye nshya ya gatatu yatunganyijwe na Pastor P, iyi album ikaba yamurikiwe muri iki gitaramo ndetse abayishaka bakabwirwa ko iboneka ku 5,000Frw gusa. Patient yanaririmbye ‘Iyo neza’ ayifatanyije na Gaby Kamanzi, iteraniro ryose rirahaguruka kubwo gukorwaho no kwizihirwa.

Apotre Masasu yabwirije iminota 35
Ku isaha ya Saa mbiri n’igice (20:30pm) Patient Bizimana yahaye ikaze Apotre Masasu umubyeyi we mu buryo bw’umwuka, yigisha ijambo ry’Imana mu minota 35 dore ko yavuye kuri stage saa tatu n’iminota itanu. Apotre Masasu yavuze kuri pasika asobanurira abari muri iki gitaramo uburyo bakwiye guha agaciro gakomeye pasika kuko ivuga kunyurwaho utarimbuwe ikaba isobanura na none kuzuka kwa Yesu Kristo witanze akaza ku isi gucungura umuntu. Yagize ati “Pasika irakabaho, iyo itabaho ntituba turiho,..”
Nyuma ya Apotre Masasu wavuye kuri stage Saa Tatu n’iminota 5 (21:05 Pm) bakiriye umuhanzi w’umuramyi Apotre Apollinaire Habonimana wanditse amateka mu Rwanda no mu karere mu muziki wo kuramya Imana. “Umva uko yankunze, umva uko yanshatse, bwa buntu bwanzanye mu rugo mbura uko mbuvuga ntangaye” Ayo ni amwe mu magambo agize indirimbo Apollinaire yahereyeho aririmbira abitabiriye iki gitaramo.
Apotre Apollinaire yaje gusengera Patient Bizimana amwaturaho umugisha kuko ngo yamubonyemo umutima wo kuramya Imana ndetse akaba afite n’aho arererwa (itorero). Yunzemo ati “Nk’umusaza wamubanjirije (mu muziki) nagira ngo mwatureho umugisha. Mana tugushimiye ko wamuduhaye (Patient), namubonyemo umutima wo kuramya Imana, ikindi afite aho arererwa”.

Patient Bizimana yatunguye Se amusaba kumusanga kuri stage akaririmbira imbaga yari muri iki gitaramo
Patient Bizimana yaje gutungura Se Munyaribanje Leonard, amushimira ko yamutoje gukunda Imana no kuyikorera by’umwihariko akaba ari we akomoraho impano yo kuririmba. Yamusabye kuririmba indirimbo ivuga ngo ‘Niba uhoraho’ yajyaga aririmbira Patient kera akiri umwana. Uyu musaza unaririmba muri korali Saint Thérèse yo muri kiliziya Gatorika, yaririmbye indirimbo yasabwe, iteraniro ryose riratangara bamwe bahamya ko yibitseho impano y’ubuhanzi.
Marion Shako wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo, ku isaha ya Saa Yine n’iminota 17 (22h 17pm) ni bwo yageze kuri stage ahera ku ndirimbo ‘Nasonga mbele’, yishimirwa na benshi, aririmba izindi ndirimbo ze ebyiri zonyine ahita asubira kwicara. Patient Bizimana yakurikiyeho aririmbana n’abari muri iki gitaramo ‘Hariho impamvu’ ya Alarm Ministries. Saa Yine na 45 (22h; 45pm) ni bwo igitaramo cyasojwe, Apotre Masasu asabira umugisha Patient n’abandi bacyitabiriye.
Patient yabwiye abanyamakuru uko yakiriye iki gitaramo cy’uyu mwaka wa 2017
Mu kiganiro n’abanyamakuru Patient Bizimana yashimiye Imana yamushoboje muri iki gitaramo. Yavuze ko igitaramo yatumiyemo Solly Mahlangu (muri 2016) cyari itangiriro, ubu hakaba hari byinshi yakosoye ati “Icya Solly cyari introduction, nibaza iyo mba nakoranye na Solly uyu munsi hari byinshi byagakwiye kuba narakosoye mu buryo bw’imikorere, yego ntibyari bibi ariko hari ibyo nigaga, ni yo mpamvu wabonye uyu munsi twakosoye ibintu byinshi."
Ku bijyanye no kuba umwaka ushize wa 2016 baramwibye miliyoni 10 z’amanyarwanda, Patient Bizimana yavuze ko mu gitaramo yakoze ubu nta kibazo afite cyo kwibwa kuko uburyo bwakoreshejwe mu kwishyuza abantu ngo abwizeye. Yagize ati “Burizewe (uburyo bwakoreshejwe) nta kibazo gihari rwose ibintu byose bimeze neza ni amahoro”
Patient yasabye abashoramari kugana umuziki wa Gospel
Patient Bizimana yahamagariye abashoramari gushora imari mu muziki wa Gospel kuko ngo batahomba ahubwo bakunguka, yagize ati “Gospel icyo navuga,..ubona ibigo bimwe bigenda bidutera inkunga, icyo navuga mwabonye public yari hano, mu by’ukuri kuza ukavuga ibicuruzwa byawe hano cyaba ari ikintu cyiza kuri kompanyi." Patient uvuga ko yizeye abamucururije amatike, abajijwe n’abanyamakuru niba azi umubare w’amatike yagurishijwe mu gitaramo cye, yagize ati “Hoya njyewe ntabwo njya mu matike, njyewe njya gusenga”.
Kuba Simon Kabera na Aime Uwimana bataririmbye mu gihe hari amakuru yavugaga ko bashobora kuririmba, Patient Bizimana yavuze ko batari bari kuri gahunda y’abagombaga kuririmba. Yagize ati “Hoya ntabwo bagombaga kuririmba, ni abantu bambaye hafi mu buryo butandukanye, gusa nta kibazo gihari, ni gahunda nihaye wabonye ko nakoresheje umwanya muremure,…”

Dore Mumafoto uko byari bimeze






Gaby nawe yasusurukije abantu bari bitabiriye iki gitaramo cya pasika





Abantu bari benshi bitabiriye iki gitaramo

Convantion Center ahabereye iki gitaramo







Aline Gahongayire na Evelyne Umurerwa bari bitabiriye iki gitaramo

Bamwe mubafana ba Patient bari baje babukereye





Apolinaire ukomoka i Burundi nawe yasusurukije abantu mugitaramo cya pasika



Apolinaire yatuye imigisha kuri Patient imbere y’Imbaga yabaribaje mugitaramo


Ababyeyi ba Patient nabo baribabukereye

Marion Shako wo muri Kenya nawe yaririmbye muri iki gitarambo


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa