Amafoto y’ abakinnyi b’ urunana bagaragaza uruhare rwa buri wese mu guharanira ubuzima buzira umuze
Yanditswe: Sunday 19, Mar 2017
Gicumbi - Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe ubwo Minisiteri y’ ubuzima yasozaga icyumweru cyahariwe kwita k’ ubuzima by’ umwihariko, abakinnyi by’ urunana bagaragaje uruhare rwa buri wese mu guharanira ubuzima buzira umuze.
Mu gakino bakinnye bongeye kwibutsa ababyeyi ko inshingano zo kwita ku rubyaro zidafitwe n’ umubyeyi w’ umugore gusa ahubwo zibareba bombi. Hagaragarayemo umwana w’ umukobwa watewe inda, nyina aramuhisha ntiyajya kwipimisha, bashaka kugaragaza ko bigira ingaruka mbi ku (...)
Gicumbi - Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe ubwo Minisiteri y’ ubuzima yasozaga icyumweru cyahariwe kwita k’ ubuzima by’ umwihariko, abakinnyi by’ urunana bagaragaje uruhare rwa buri wese mu guharanira ubuzima buzira umuze.
Mu gakino bakinnye bongeye kwibutsa ababyeyi ko inshingano zo kwita ku rubyaro zidafitwe n’ umubyeyi w’ umugore gusa ahubwo zibareba bombi. Hagaragarayemo umwana w’ umukobwa watewe inda, nyina aramuhisha ntiyajya kwipimisha, bashaka kugaragaza ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ umubyeyi utwite iyo atipimishije inshuro enye mbere yo kubyara.
Umubyeyi w’ uwo mukobwa yari yarirengagije ko umwana we atwite amwambura inzitiramibu bituma arwara malariya.
Minisitiri Dr Diane Gashumba
Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko nubwo icyumweru cy’ ubuzima gishojwe ibikorwa byo kwita ku buzima birakomeza. Mu bikorwa byakozwe muri icyo cyumweru cyatangiye tariki 13 Werurwe kigasozwa ejo tariki 18 Werurwe 2017, harimo gukarira abaturage kwipimisha no kwirinda indwara zitandura, gutanga ikinini cya vitamini A, Gukangira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza n’ ibindi.
Amafoto
Uyu mubyeyi yari arimo kwirukana umwana we w’ umukobwa nyuma yo kumenya ko atwite avuga ko nta bagore babiri mu rugo rumwe
Iruhande rw’ uwo mugabo ni umujyanama w’ ubuzima wari ubasuye bamuhisha ko umukobwa wabo atwite
Aba barimo bumfa itangazo rivuga uruhare rwa buri wese mu kwita k’ ubuzima buri akigaya ko ntacyo yakoze mu kurinda umuryango
Uyu niwe ukina ari Murebwayire mu runana
Umujyanama w’ ubuzima Mariyana
Muganga Devotha, umugore wa Shyaka
Uyu ni we ukina ari Honorine , umukozi wo Kwa Shyaka na Devotha, Ni nawe wakinnye ari umukobwa watewe inda Nyina akamuhisha mu rugo ntajye kwimisha
Uyu ni we ukina ari Nyiramaliza umugore wa Sitefano
Uyu niwe ukina ari mwarimu Mugisha
Uyu niwe ukina ari Bushombe Yohani Mariya Viyani
Rurangwa Gaston ukina ari James mu runana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *