skol
fortebet

AMAFOTO y’inzu Safi agiye guturamo yaguriwe n’umufasha we

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2017

Sponsored Ad

Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys akaba umwe mu bavuga rikijyana muri iri tsinda yahishuye uko Safi yajyaga abazwa mbere y’uko arushinga, ngo yatunguwe n’ibyaherekeje ubukwe bwe na Judithe Niyonizera.
Humble witegura kujya kuba muri Amerika mu minsi iri imbere kubera y’uko umukunzi we atwite, yatangaje ko hari ibibazo Safi yajyaga abazwa n’abafana be ndetse n’abandi batandukanye bamuza kubijyanye n’ahazaza h’ubuzima bwe.
Ngo bamwe bavugaga ko akuze akwiye gushing urugo abandi bakamubwira (...)

Sponsored Ad

Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys akaba umwe mu bavuga rikijyana muri iri tsinda yahishuye uko Safi yajyaga abazwa mbere y’uko arushinga, ngo yatunguwe n’ibyaherekeje ubukwe bwe na Judithe Niyonizera.

Humble witegura kujya kuba muri Amerika mu minsi iri imbere kubera y’uko umukunzi we atwite, yatangaje ko hari ibibazo Safi yajyaga abazwa n’abafana be ndetse n’abandi batandukanye bamuza kubijyanye n’ahazaza h’ubuzima bwe.

Ngo bamwe bavugaga ko akuze akwiye gushing urugo abandi bakamubwira igihe kigeze akwiye kurushinga.Humble yavuze yatunguwe n’ibyo yumvise nyuma y’uko Safi arushinze na Niyonizera Judithe bivugwa ko bamenyanye mu 2015.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Humble yavuze uko yagiye abona abantu bavuze ku mugore wa Safi bamwe bavuga ko badakwiranye abandi bakavuga ko uwo arongoye atari we.

Yagize ati “Umusaza n’umusaza @Safimadiba_urbanboys ..Nishimiye intambwe wateye mu buzima…Mu biganiro bitandukanye wagiranaga n’itangazamakuru [Interview ]abantu barakubaza ngo , natubwire azarongora ryari? Warongora wakora ubukwe ngo uwoyarongoye ngo siwe. Ariko byose aba ari amahitamo yanyiri ubwite.”

Umutesi Parfine wakundanye na Safi aherutse guhamya ko uyu muhanzi yarongowe akanakobwa kuko yaguriwe inzu ikamwandikwaho ibaribwa muri miliyoni zisaga magana atanu (500.000.000),akanahabwa ifunguzo z’imodoka.

Humble yahamije guhitamo umugore byose biterwa n’amahitamo ya muntu

Hari amakuru avuga ko iyi nzu Humble Jizzo yerekanye mugenzi we,Safi agiye guturamo ari iyo uyu mukobwa yakuye muri gatanya.Ngo iyi nzu yaguzwe n’umuzungu wabanaga na Judithe bakajya bayikodesha mu Rwanda, muri gatanya Judithe yagabanye iyi nzu ari nayo yahaye SAFI.

Iyi nzu iherereye i Kagugu mu mujyi wa Kigali.Niyonizera Judith, mu myaka ishize yakoraga muri hoteli Umubano (Novotel) ari naho yamyeniye n’umuzungu wo muri Canada bakemeranya kurushinga.

Judith Niyonizera ugiye gushyingirwa na SAFI MADIBA tariki ya 1 Ukwakira 2017, ngo yabaye umukozi wo mu kabari mu myaka yatambutse ari naho yahuriye n’umuzungu wamushatse akamujyana gutura muri Canada.

Abaturanyi bo kwa Judithe bavuga ko amakuru bagiye bahabwa bakanumva ari uko uyu mukobwa yabanye imyaka irenga ibiri n’uyu muzungu ariko ntiyabyara ari nacyo cyaje gutuma batandukana.

Uyu mukobwa kavukire ngo ni i Gasaka ahahoze ari Gitarama.Uwaganiriye na UMURYANGO utifuje ko amazina ye atangazwa,yagize ati “Ubundi umukobwa kavukire ye ni I Gasaka ntabwo niba nibuka neza ariko ni muri za Gitarama, nyine ni umurwayi wo mu mutwe mu buzima busanzwe na Mama we n’uko.”

Kuva mu kabari kugeza mu rugo muri Canada,aba bombi batangiye kubaho batumvikana ahanini biturutse ku kuba uyu mukobwa atarabashije kubyara mu gihe cyose yamaranye n’uyu muzungu.

Niyibikora Safi yarushinze na Niyonizera Judith bamaze igihe babana mu nzu, gusaba no gukwa byabaye tariki ya 1 Ukwakira 2017. Safi Madiba ngo yafashe umwanzuro wo kurongora Niyonizera Judith nyuma y’ukwezi kumwe gusa atandukanye na Umutesi Parfine [bari bamaranye imyaka isaga ibiri].

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2017, Safi Madiba n’inshuti ze za hafi bagiye kwishimana mu Karere ka Rubavu ndetse yari yatumiye n’umukunzi we Niyonizera Judithe ari nabwo bwa mbere bagaragaye bari kumwe ntacyo bishisha.

Ibitekerezo

  • Ariko iyi nkuru ngira ngo igamije gusenya cyangwa kwica ubukwe bw’abandi! None se niba Safi yikundira uwo mukobwa hanyuma n’undi nawe akaba amukunda murabashakaho iki! Ese ubwo burwayi bwo mu mutwe muvuga ugira ngo abahuye n’ibibazo byo guhungabana si benshi? Ako kato mushaka gufatira uwagira ikibazo cy’uburwayi ni ivangura mu yandi.
    Abo bana ni bakuru kuburyo bafata icyemezo mu bwizanzure. Nimubahe rugari kandi mubasabire imigisha.

    iyi sinkuru, siko igomba kwandikwa yanditswe na batagira ikinyabupfura bagamije,gusebanya, gusa ahubwo njye numva alimwe, murwaye mumutwe mutukanira, mubitangaza mafuti mwabonye umwanya wo kuvugira mo amafuti muratinyuka, mugatuka, uwo mubyeyi numukobwa we ngo yakoze mukabari, mwe aho mukora mwakuyeyo iki! inzu ya ml 500 ese abazima nkamwe, bazigira nibangahe amafuti gusa*

    None burya weho urakwij neza mumutwe?

    Ariko se mwaretse iyi couple ikabana mumahoro. Nimba ali mwiza cyanke mubi ndunva ntawe bireba igikuru nuko bakundana. Kandi ni mba yaramuguriye inzu nabyo ntakibi kirimo ntanigitangaza.

    ubwo harya umufasha w’undi no NDE? Safi niwe mufasha was Judith I think...

    YAHEMUKIYE PARFINE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa