skol
fortebet

AMAFOTO y’umukobwa wahagarariye u Rwanda wemeye kwambara ‘Bikini’

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2017

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Uwase Clementine[Tina] wahatanye mu marushanwa ya Miss Miss World Next Top Model 2017 ahagarariye u Rwanda aherutse gutangura abantu akora iby’abandi bakobwa bo mu Rwanda batinye gukora uretse Miss Akiwacu Colombe, yambara umwenda uzwi nka Bikini udakuze kuvugwaho kimwe mu Rwanda.
Uwase Clementine amaze imyaka igera kuri 4 mu bijyanye no kwerekana imideli. Uyu mukobwa wamamaye nka Tina afitew’imyaka 21 y’amavuko,yagiye yitabiriye ibikorwa bitandukanye by’imideli birimo Red (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Uwase Clementine[Tina] wahatanye mu marushanwa ya Miss Miss World Next Top Model 2017 ahagarariye u Rwanda aherutse gutangura abantu akora iby’abandi bakobwa bo mu Rwanda batinye gukora uretse Miss Akiwacu Colombe, yambara umwenda uzwi nka Bikini udakuze kuvugwaho kimwe mu Rwanda.

Uwase Clementine amaze imyaka igera kuri 4 mu bijyanye no kwerekana imideli.

Uyu mukobwa wamamaye nka Tina afitew’imyaka 21 y’amavuko,yagiye yitabiriye ibikorwa bitandukanye by’imideli birimo Red Carpet Fashion Awards, Kigali Fashion Week 2017 na Top Model Africa yabereye muri Zimbabwe aha yanahise agira n’amahirwe yo kubonana n’abategura Miss World Next Top Model bamuha ubutumire bwo kuzajya muri iri rushanwa uyu mwaka.

Uwase waturutse mu Rwanda yaje mu bakobwa 40 bageze mu cyiciro cyibanziriza icya cyuma,yari i Beirut muri Lebanon ahaherutse kubera aya marushanwa y’ubwiza yari yitabiriye n’ibihugu bitandukanye.

N’ubwo atabashije kwegukana ikamba ariko yubahirije amategeko y’irushanwa.Umunya-Marokekazi n’Umuhindekazi banganyije amanita, akanama nkemurampaka kanzura ko bose bambikwa ikamba.

Hari kandi abandi bakobwa umunani bageze mu cyiciro cya nyuma harimo babiri bo mu Burusiya, Umunya-Moldoval, Umunya-Lithuania, Umunya-Armenia ndetse n’uwo muri Ukraine.

Iri rushanwa ubwo ryabaga umwaka ushize wa 2016 ryegukanywe n’uwitwa Verjiniq Jomes wo muri Malta, Sara Ichara wo muri Morocco aza amugwa mu ntege.

Ibitekerezo

  • Byiza rata 👍 ureke wamuturage wurubuno rubi wadusebeje subundi ninde wamwohereje ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa