skol
fortebet

Amafoto ya Habiba yambaye ‘Bikini’ muri Miss Supranational 2017-VIDEWO

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017, yakoze ibyaniniye benshi mu banyarwandakazi yiyerekana mu mwambaro wa Bikini utavugwaho rumwe na benshi.
Kuri uyu wa 27 Ugushingo 2017 nibwo abakobwa bose bahataniye ikamba mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational biyerekanye mu mwambaro wa Bikini uzwi nk’uwo kogana.Akana ni kamwe mu duce dukomeye muri irushanwa kandi n’akanama nkemurampaka kabitangira amanota.
Amafoto yafashwe ubwo Habiba (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Ingabire Habibah uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017, yakoze ibyaniniye benshi mu banyarwandakazi yiyerekana mu mwambaro wa Bikini utavugwaho rumwe na benshi.

Kuri uyu wa 27 Ugushingo 2017 nibwo abakobwa bose bahataniye ikamba mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational biyerekanye mu mwambaro wa Bikini uzwi nk’uwo kogana.Akana ni kamwe mu duce dukomeye muri irushanwa kandi n’akanama nkemurampaka kabitangira amanota.

Amafoto yafashwe ubwo Habiba yari mu cyumba yitegura guserukana uyu mwambaro wa Bikini.Yongeye gufotorwa ubwo yari kuri priscine atambuka nta kibazo.Nta gishya ariko kuko uyu mukobwa yari yavuye mu Rwanda aciye amarenga ko ashobora kwambara ‘Bikini’ agezeyo.

Mbere yo kuva mu Rwanda yabaye nk’usimbuka iki kibazo kubijyanye n’uko ashobora kwambara ‘Bikini’ yirinze kugira byinshi avuga ari ababyeyi be bamusaba ko yazasigasira umuco.

Uyu mwambaro uzwi nka ‘bikini ‘ukunze kutavugwaho rumwe n’abanyarwanda.Bamwe bavuga ko bidakwiye ku munyarwandakazi abandi nabo bakavuga ko aba akwiye kubahiriza amategeko agenga irushanwa.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016, abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational biyerekanye bambaye ‘Bikini’ ndetse bahawe amanota ahwanye na kimwe cya gatatu (1/3) cy’amanota yose.

Miss Akiwacu Colombe wari uhagarariye u Rwanda na we yiyerekanye muri uyu mwambaro ubona nta cyo yikanga. Nyamara hari abandi bakobwa baserukiye u Rwanda banze kwambara uwo mwambaro bagakenyera umwitero bagahisha amatako.

Amafoto atanu yafotowe n’agafotozi ukomeye witwa Milton Mieloch, yafotoye Miss Akiwacu Colombe amafoto atanu yambaye umwenda wo kogana. Aya mafoto yageze mu Rwanda azengurutswa imbuga nkoranyambaga, Miss Akiwacu yihariye itangazamakuru ryandika n’irivuga.

Sonia Gisa ni umunyarwandakazi wa mbere wemeye kwambara iyi ’Bikini’ ntacyo yikanga ndetse icyo gihe yatahanye ikamba rya Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika.

Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi.

Mu mwaka wa 2014, Neema Umwali na we yunze mu rya mugenzi we yanga kwambara utu twenda ahubwo yiyerekana yambaye umwitero.

REBA AMAFOTO YIVUGIRA:












REBA AMASHUSHO:

Ibitekerezo

  • Yego rata waragerageje ndakwemeye 👍

    habiba wacu jya mbere tukuri inyuma wowe wagiye uzi icyo gukora ntabwo wagiye kwirata nka bariya batesi bagiye kwifotoza gusa

    ahaaaaa gewe simbishyigikiye nagato

    wagirango wariremye! yebaba weeee!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa