skol
fortebet

Amafoto ya IGISUPUSUPU ugarutse mu isura nshya idasanzwe yatumye benshi bacika ururondogoro[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’igihe kinini atavugwa, umuhanzi w’umusaza Nsengiyumva Francois wamenyekanye cyane nka Igisupusupu, yatunguranye agaruka mu isura nshya idasanzwe yatumye benshi bacika ururondogoro bamwibazaho.

Sponsored Ad

Nsengiyumva Francois w’imyaka 42, wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye kandi zakunzwe cyane n’ingeri zose nka Mariya Jeanne, Umutesi, Rwagitima, yatunguranye agaruka mu isura imenyerewe ku rubyiruko cyane.

Ku mafoto y’uyu muhanzi yagiye hanze, bigaragara ko yahindutse cyane aho umusatsi we yawuhinduye agashyiramo tentire ndetse ubu akaba anambaye imiringa n’amaherena.

Si ibyo gusa kuko abantu batunguwe no kubona uyu musaza mu myenda ya gisore y’umukino wa Basketball y’ikipe ya Chicago Bulls yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’inkweto za Air Jordan afite n’umupira mu ntoki.
Ni amafoto yagiye hanze mu gihe yitegura kuba yashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Isubireho.’

REBA AMAFOTO YA IGISUPUSUPU:


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa