skol
fortebet

Amafoto ya Kayitare Wayitare Dembe n’umuzungu aherutse gukoresha mu mashusho y’indirimbo ye yateye benshi urujijo[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 22, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda Kayitare Wayitare Dembe uherutse guhakana iby’umubano wihariye byavugwaga ko afitanye n’umuzungu w’Umunyamerikakazi yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye ’ANITA’,aho icyo gihe yavuze ko nta mubano udasanwe bafitanye ari inshuti ye gusa bisanzwe,nyuma hakaba hagaragaye amafoto ya bombi bisa nkaho bari mu bihe byiza uyu muzungukazi witwa Maya yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Sponsored Ad

Kayitare Wayitare Dembe wamenyekaniye mu ndirimbo zihumuriza imfubyi zasizwe iheruheru na Sida,wari umaze imyaka irenga icumi atumvikana mu ruhando rwa Muzika nyarwanda,aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ’Anita’,akoreshamo umuzungu w’Umunyamerikakazi utaravuzweho rumwe n’abakunzi be.

Aha abenshi bagiye batanga ibitekerezo ku mafoto yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi,bavuga ko ariwe bakundana ndetse abandi bakagenda bahamya ko baberanye bitewe n’uburyo yitwaye mu mashusho y’indirimbo ye,gusa nyuma mu nkuru duherutse kubagezaho ubwo uyu muhanzi yaganiraga n’ikinyamakuru UMURYANGO akaba yarabihakanye ndetse akatubwira ko ari inshuti ye bisanzwe nta mubano wundi bafitanye.

Ku munsi wo kuwa gatanu tariki 19 ku mbuga nkoranyambaga uyu muzungukazi uzwi nka Maya akoresha, yashyizeho amafoto menshi atandukanye ari kumwe na Kayitare Wayitare Dembe basa nk’abahuje urugwiro ndetse bitera abatari bake kubibazaho nubwo we aherutse kubihakana.

Iyo urebye neza aya mafoto bisa nkaho yafashwe nyuma yo gufata amashusho y’indirimbo ye ’ANITA’,aho bigaragara ko yaje kongera kumwambika impeta y’urukundo ndetse nyuma bagafata n’amafoto atandukanye asa nk’ayo bafatiye igihe bakajya kuyifotoza ari babiri ahantu runaka tutabashije kumenya ari naho yamwambikiye impeta y’urukundo.

Nyuma yo kubona aya mafoto tukabihuza n’ibyo Kayitare aherutse kudutangariza atubwira ko ntacyo apanga na Maya kirenze,byatumye twifuza kumubaza niba hari icyo yayavugaho,tumubaza n’impamvu we atigeze ayashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha ahubwo Maya akaba ariwe uyashyiraho bwa mbere.

Kayitare Wayitare Dembe adusubiza,yatubwiye ko amafoto twabonye bayifotoje uyu muzungukazi agiye gusubira iwabo muri Amerika kuko hari ikinyamakuru cyayabasabye kugira ngo kiyakoreshe mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa byacyo.

Asubiza ku mpamvu atariwe wafashe iya mbere ayashyira hanze,Kayitare Wayitare Dembe yatubwiye ko impamvu ari uko uwayabafashe nubundi ari umunyamakuru w’icyo kinyamakuru yirinze gutangaza amazina yacyo,akaba ngo rero yarahise nubundi asubirana muri Amerika na Maya ari nayo mpamvu ariwe ufite n’ayo mafoto we atayafite,ndetse nawe ngo akaba yatunguwe no kubona uyu muzungukazi ayashyira hanze mbere y’uko akoreshwa mu kinyamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa