skol
fortebet

Amafoto ya Rafiki Coga ari kumwe na Keza ufite Saloon y’abagore mu Biryogo yambaye ibisa n’ubusa yateje imvururu hose ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Rafiki ukora injya na ye yise COGA we n’umukobwa witwa Keza bateje imvururu ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp na Facebook kubera amafoto yabo yavugishije imbaga y’abantu batari bake ndetse bamwe banayakwirakwiza hose.

Sponsored Ad

Amafoto ya Rafiki ari kumwe n’umukobwa witwa Keza Terisky ku rubuga rwa Instagram abantu batari bake bakomeje kuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga batangarira imyambarire ya Keza,abenshi bahamyaga ko atambaye ngo yikwize kuko bimwe mu bice by’umubiri we by’ibanga byagaragaraga ndetse n’ikariso y’agashumi yari yambariyemo imbere.

Aya mafoto kandi bantu bayakwirakwizaga ku mbuga nkoranyambaga bahamyaga ko Keza ari nawe mukobwa uri gukunda n’umuhanzi Rafiki muri iyi minsi,gusa aba bombi babiteye utwatsi bavuga ko badakundana.

Mu gushaka kumenya ibivugwa kuri Keza na Rafiki niba koko ari ukuri,ikinyamakuru UMURYANGO twagerageje kuvugana n’impande zombi maze bagira icyo bivugaho.

Ku ikubitiro twavuganye n’umuhanzi Rafiki COGA maze atubwira ko badakundana ahubwo Keza ariwe wari wateguye igitaramo yatumiwemo cyo Kwibohora cyaraye kibereye kuri One Love.

Mu magambo make yagize ati "Oya,niwe wahostinze show twakoze nijoro".tumubajije icyo iki gitaramo cyari kigamije,yatubwiye ko ari igitaramo cyo KWIBOHORA ndetse ngo cyari cyatumiwemo n’abandi bahanzi batandukanye barimo ’Sgt Robert, Bac-T,SMS’ nabandi.

Tukimara kumenya aya makuru y’uyu mukobwa witwa Keza wateguye iki gitaramo,twifuje kumenya ni muntu ki ko atari asanzwe amenyerewe mu bakobwa bategura ibitaramo mu Rwanda.

Twabanje tumubaza niba koko adakundana na Rafiki arabihakana ndetse anatubwira ko afite undi muntu bakundana,yagize ati "Rafiki ni umuntu dukorana bya hafi gusa, iby’urukundo byo dukundana nk’abandi bantu b’inshuti,byongeye dukunda gukorana muri gahunda zitandukanye,ariko ibindi Oya kuko mfite Fiance,ayo mafoto rero akazi dukora katwemerera kwifotoza ariko ntabindi,just tuba turi mukazi".


Tumubajije ku myambarire ye itari kuvugwaho rumwe na benshi yirinze kugira byinshi ayivugaho,adusubiza agir’ati "Kwambara nyine turambara kuko n’inganda ziyikora ngo tuyambare".

Dukomeza mu kiganiro kirambuye twagiranye na Keza twifuje kumenya ni muntu ki ko atarasanzwe azwi mu bategura ibitaramo,maze atubwira ko ubusanzwe akora muri Kampani ijyanye no gutwara abantu ndetse ngo akaba ari n’umucuruzi.Yagize ati "Ubusanzwe nkora muri company ijyanye na Transport ariko ifite n’ibindi byinshi byikubiyemo,nkaba ndi n’umucuruzi mfite Salon y’abagore iherereye mu Biryogo".

Tumubajije aho yakuye igitekerezo cyo kwinjira mu ruhando rw’abategura ibitaramo mu Rwanda,atubwira ko yagikuye Kampala aho yabonaga abandi babitegura akabona ari ibintu byiza yabyaza umusaruso.Mu magambo ye yagize ati "Igitekerezo nagikuye Kampala,nabonaga ukuntu abandi ba Hosting nkabona ni ibintu byiza kandi umuntu yabyaza umusaruro,kuko nabonye bamwe mu nshuti zanjye babikora mbona bibafitiye umumaro,usibye ko wenda mu bindi bihugu byateye imbere,mu Rwanda ntibarabyumva neza ariko bizaza mfite icyizere".

Keza twamubajije niba afite gahunda yo gukomeza gutegura ibitaramo,atubwira ko ariko bimeze agiye gukomeza urugendo rwo gutegura ibitaramo mu Rwanda,tumubajije niba hari izindi nkunga ziva ku ruhande abona mu gutegura igitaramo,yatubwiye ko ihari gusa yirinda kugira byinshi abavugaho kuko ngo hari ibyo bakiri kuganiraho,yagize ati "Ni Njyewe na Equipe isanzwe imba hafi I mean management,gusa si ngobwa management ijye hanze aka kanya".

Ibitekerezo

  • Ariko abantu bakwiye kujya bubaha amagambo kdi bakayakoresha ahakwiriye, ubundi ibanga ni iki? abanyarwanda bavuga ko ari iryawe bwite cg irya babiri arko ibice biba bikiri iby’ibanga gute kdi nyirabyo yirirwa abyanitse ku gasozi??

    Mwitinya kubivuga.Ntabwo yambaye igisa n’ubusa,ahubwo "yambaye ubusa".Kuba abantu basigaye baruhanwa KWAMBARA UBUSA kandi kera bitarabagaho,ni kimwe mu byerekana ko "turi mu minsi y’imperuka".Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa