skol
startimes

Amafoto yaciye ibintu:Isura ya Rihanna nta birungo yisize yatangaje benshi[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 14 November 2020 Yasuwe: 13305

Umuhanzikazi Rihana w’imyaka 32 y’amavuko, yafotowe asohoka muri resitora ya hoteri bita Giorgio Baldi, aho yari yagiye mu birori byo kumurika ibirungo by’ubwiza(makeup)gusa we ntabyo yari yisize ariko abakunzi be bahise batangarira isura ye uburyo isa neza.


Rihanna yakundanye n’abagabo benshi, barimo umuraperi Drake n’umucuruzi wo muri Arabiya Sawudite Jameel Hassan, nyuma yo gutandukana ku mugaragaro n’urukundo rwe yatangaje ko ari urw’ibihe byose, yakundanye n’umucuranzi Chris Brown.

REBA HASI AMAFOTO YA RIHANNA YAFOTOWE NTA BIRUNGO YISIZE ISURA YE IGATANGAZA BENSHI:

Umuhanzikazi Rihanna ni we muririmbyi w’umugore ukize cyane ku isi, nk’uko urutonde rw’igitangazamakuru Forbes ruherutse kubyerekana.

Rihanna afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika. Ageze kuri uyu muhigo nyuma yo kwinjira mu nganda zikora imideli itandukanye.

Nk’uko Forbes ibitangaza, uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko kuri ubu akize kurusha Madonna ufite umutungo ibarirwa muri miliyoni 570 z’amadolari, Celine Dion ufite miliyoni 450 z’amadolari na ho Beyonce, we ngo abarirwa muri miliyoni 400 z’amadolari.

Amazina bwite ya Rihanna ubusanzwe ni Robyn Rihanna Fenty. Yavutse ku ya 20 Gashyantare 1988, avukira muri Barbados. Ni umuririmbyi, umukinnyi w’amafilime, n’umucuruzi. Impano ye yavumbuwe n’umuproducer w’Umunyamerika witwa Evan Rogers wanamutumiye muri Amerika gufata amajwi y’ibanze, nyuma yo kubona ko afite impano idasanzwe y’ubuhanzi.

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu itunganya muzika ya Def Jam Record Label mu 2005, bidatinze yahise amenyakana nyuma yo kumurika alubumu ze ebyiri za mbere yakoreye muri iyo studio.

Iya mbere ‘Music of the sun’ yagiye hanze muri (2005), iyitwa ‘A girl like Me’ yakurikiye ho muri 2006, zamugejeje ku rwego rwo hejuru no mu myanya icumi ya mbere muri Billboard yo muri Amerika mu ndirimbo 200 za mbere ziba zahize izindi.

Muri iki gihe Rihanna afite inzu y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 14 z’amadolari i Manhattan muri Leta ya New York, mu gihe yanaguze inzu mu burengerazuba bwa London mu Bwongereza kuri miliyoni 7 z’amapound ubwo hari muri Kamena 2018, kugira ngo yegere akazi mu bikorwa aheruka gufungura mu bijyanye n’imideli muri Label ye y’imyambarire yise ‘FENTY’.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukunzi wa Yverry yamusabye ko ibyo atunze bazabisangira maze...

Uwase Vanessa akaba umukunzi w’umuhanzi Rugamba Yverry, mu magambo yuje...
7 March 2021 Yasuwe: 3444 0

Miss Mutesi Jolly yaserukanye ikanzu idasanzwe muri Miss Rwanda 2021...

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016,wakuwe mu kanama...
7 March 2021 Yasuwe: 4602 0

Abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda 2021 bamaze kumenyekana

Kuri uyu wa 06 Werurwe 2021,abagize akanama ka Miss Rwanda 2021 batangaje...
6 March 2021 Yasuwe: 3987 1

Amafoto Yaciye Ibintu:Umugore w’abana 2 akomeje gutangaza benshi kubera...

Catherine Jepkemboi ni umugore wo mugihugu cya Kenya, uyu mugore w’imyaka 25...
6 March 2021 Yasuwe: 6567 0

Vera Sidika ari gushaka umusore w’umukene bazasangira amafaranga yakuye mu...

Vera Sidika ni umwe bakobwa bakunzwe cyane kumbuga nkoranyambaga mu mjyi wa...
6 March 2021 Yasuwe: 5516 0

Abakobwa 37 bahatanye muri Miss Rwanda 2021 baraye mu mwiherero i Nyamata...

Abakobwa bose uko ari 37 barenze ijonjora rya Miss Rwanda 2021 baraye mu...
6 March 2021 Yasuwe: 3659 0