skol
fortebet

Amafoto Yaciye Ibintu:Menya amateka y’ifoto ya Yvan Buravan n’umukinnyi ukomeye muri Mukura VS bakiri bato bambaye imyenda ibaruta ikomeje guca ibintu hose[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y’umuhanzi Yvan Buravan ndetse n’umukinnyi wa Mukura VS, Iradukunda Jean Bertrand, ni ifoto ya kera ubona ko bari bakiri abana, bambaye imyenda ibaruta bafite indanguramajwi mu ntoki(microfone), Bertrand avuga ko byamutunguye kuyibona gusa ngo yafashwe muri 2011 ubwo bari bamaze gukina ikinamico ku ishuri.

Sponsored Ad

Aba basore bombi ubu barakuze ku buryo nk’uko bigaragara kuri iyi foto utapfa kwemera ko aribo bitewe n’uko bameze kuri ubu, gusa na none ntaho wahera uhakana kuko n’ubundi amasura yabo bigaragara ko aribo.

Nk’uko umwe mu bari kuri iyi foto yabitangaje, Bertrand kugeza ubu akaba ari umukinnyi wa Mukura VS kuri ubu, yavuze ko iyi foto imaze imyaka 8 ifashwe kuko yafashwe muri 2011 mu kigo cy’amashuri cya La Colombiere aho yigaga bamaze gukina ikinamico.

yagize ati”Yafashwe 2011 twari turi ku ishuri La Colombiere, hari umunsi mukuru wari wabaye turi bukine ikinamico hari n’indirimbo iri burirmbwe, hari na Priscilla n’abandi bakobwa, hariya twari tumaze gukina ikinamico.”

Bertrand ubu ni umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Mukura VS

Aganira na Eachamps dukesha iyi nkuru,Bertrand yakomeje avuga ko iriya foto yamutunguye, gusa ngo na none yamushimishije kuko ari ikimenyetso kimwereka ko ntaho Imana itakura umuntu.

Yagize ati”Yantunguye nanjye sinzi aho bayikuye niba ari Buravan wayizanye sinzi, nkimara kuyibona nabonye ko umuntu ava kure kandi ntaho Imana itamukura, imyaka iba ishize iba ari myinshi kubona ifoto nk’iriya binatuma wibuka ibintu byinshi.”

Yvan Buravan ubu yarakuze ndetse aba n’icyamamare mu muziki

Iyi foto yafashwe Yvan Buravan afite imyaka 16 y’amavuko ubu akaba afite imyaka 24 ndetse akaba ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda wigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo z’urukundo, ni mu gihe Bertrand ubu ari imwe mu nkingi za mwamba mu ikipe ya Mukura VS ubwo iyi foto yafatwaga yari afite imyaka 14 ubu akaba afite 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa