skol
fortebet

Amag The Black yahishuye uburyo yagambaniwe n’umuhanzi mugenzi we agakurwa mu ndirimbo ya Zizou atabizi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Amag The Black umwe mu baraperi bahagaze neza muri iyi minsi muri muzika Nyarwanda , uyu mugabo yahishuye ko yakuwe mu ndirimbo ya Zizou Alpacino yitwa “Wimfatanya n’isi”.

Sponsored Ad

Amag The Black mu kiganiro Sunday night yahishuye ko yari yaririmbye mu ndirimbo “Wimfatanya n’isi” ariko nyuma akaza gukurwamo ntanabibwirwe.

Amag nkuko yabigarutseho yavuze ko kugirango akurwe muri iyi ndirimbo byagizwemo uruhare numwe mu bahanzi baririmbye muri iyi ndirimbo. Aho baje gufata icyemezo cyo kumukuramo bakamusimbuza Diplomate.

Amag avuga ko ibi bintu byamubabaje cyane gusa akemeza ko ntacyo bizahungabanya ku muziki we, kuko akomeje gushyira hanze indirimbo nshya.

Amag The Black kandi aherutse gusubiramo Indirimbo ya Knowless Butera yitwa “Yuda” aho avuga ko ari indirimbo yamukoze ku mutima bigatuma yifuyza kuyisubiramo. Maze Knowless nawe arabimwemerera basubiramo iyi ndirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa