skol
fortebet

Amag The Black yemeye ko yaharitse umugore we

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Am G The Black yemeje bidasubirwaho ko yatandukanye n’umugore wa mbere bari bafitanye umwanya w’imfura, anagenera ubutumwa undi mugore wa kabiri bari kubana i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Ama-G na Rosine bari bafitanye umwana w’umuhungu bise Shami[uyu yajyanye na nyina].Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo byatangajwe ko Am G The Black yari amaze hafi amezi atatu atandukanye burundu n’umugore we.
Avuga ko kuba yarananutse muri iyi minsi akanagabanya ubwanwa (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka Am G The Black yemeje bidasubirwaho ko yatandukanye n’umugore wa mbere bari bafitanye umwanya w’imfura, anagenera ubutumwa undi mugore wa kabiri bari kubana i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Ama-G na Rosine bari bafitanye umwana w’umuhungu bise Shami[uyu yajyanye na nyina].Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo byatangajwe ko Am G The Black yari amaze hafi amezi atatu atandukanye burundu n’umugore we.

Avuga ko kuba yarananutse muri iyi minsi akanagabanya ubwanwa ntaho bihuriye no kuba yaratandukanye n’umugore bari bamaranye imyaka igera kuri itatu babana nk’umugabo n’umugore .Avuga ko ‘hari igihe umuntu aba mu gakungu[Mu kigare] akabyibuha cyangwa se no kubera ibibazo bika byatuma ananuka.’

Uwo mukobwa niwe usigaye abana na Am G The Black
Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo ‘Care’, ‘Uruhinja’ n’izindi yabajijwe na Sunday Night niba koko abayeho neza kurusha mbere ataratandukana n’umugore we cyangwa se niba ubu aribwo abayeho neza yavuze ko ataribyo kuko umugore atatuma ubyibuha.

Yagize ati “Burya umubiri, umuntu nta hantu biba bihuriye no kuvuga ngo umugore niwe wakuyimbisha kuko nzi abapadiri babyibushye n’abananutse kandi nta bagore bafite, bivuze ngo rero nibyo nashatse.”

Yabajijwe niba ajya aganira n’umugore we kuburyo bashobora gusubukura urukundo rwabo bakongera kubana, ati “Ibyo ng’ibyo biri hagati yacu nawe nk’uko tujya kubirangiza ntawe twabibwiye bivuze ngo ibyo ng’ibyo ntacyo ndibubitangazeho.”

Yasabwe kugira icyo abwira umukobwa basigaye bahararanye witwa Lily banabana mu inzu imwe ,ati “Ndamukunda.”

Am G The Black avuga ko yamaze no kwiyunga na Jay Polly bari barashwanye nyuma y’uko batumvikanye mu gitaramo bakoranye kuri Petit Stade.Ahamya ko umuntu wese wanenze igitaramo cyabo yazategura icye maze akabatumira.

Uyu ni Rosine batandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa