skol
fortebet

Amagambo n’ifoto ya Tom Close akiri umwana Tricia yakoresheje amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko byateye benshi amarangamutima adasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Niyonshuti Ange Tricia umugore wa Tom Close (Muyombo Thomas) bamaranye imyaka igera kuri itanu babana mu kwifuriza umugabo we isabukuru nziza y’amavuko yavuze ko ari umuntu udasanzwe wanamuhesheje umugisha mu gihe cyose bamaranye ndetse ari utuma ahora ibyishimo.

Sponsored Ad

Tom Close na Tricia basezeranye ku wa 30 Ugushyingo 2013. Mu magambo Tricia yanditse yifuriza uyu mugabo yuzuyemo imitoma yanditse avuga ko Tom ari umugabo w’igitangaza Imana yamuhaye isohoza inzozi ze. “Ndagukunda bitamenyerwa.”

Tricia akoresheje ifoto ya Tom Close akiri umwana yanditse kuri Instagram yagize ati “Isabukuru nziza k’uwo Imana yampaye ubwo yasubizaga inzozi zanjye za mbere. Tom Close; iyakuremye mu buryo butangaje nikomeze ikumpere ubuzima bwuzuye ibyiza impande zose. Maze nanjye inyemerere ingumishe muri wowe. Ndagukunda bitamenyerwa.”

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2018, niwo munsi Tom Close yizihije isabukuru y’imyaka 32 y’amavuko.We na Tricia bamaranye imyaka igera kuri itanu, ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ineza Ella ndetse n’umuhungu witwa Ellan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa