skol
fortebet

Amagambo Priscillah yatangaje yemera ko yakoresheje mukorogo yavugishije abatari bake ahishura n’igihe yayitangiriye[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 26, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Umuratwa Priscillah uzwi nka Princess Priscilah uba muri Leta Zunze Ubumwe za America yagaragaje ifoto ye agitangira umuziki ku myaka 17 igaragaza ko yari afite uruhu rumyoye. Atebya avuga ko yatangiye kwisiga amavuta ahindura uruhu (mukorogo) kuva kera.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Mbabarira’, ‘Itangazo’, ‘Nkeneye umukunzi’, ‘You and I’ yakoranye na Jay Polly, muri ‘Bagupfusha ubusa’ yagaragayemo aba stars benshi n’izindi.

Abinyujije kuri Instagram ye Priscillah yashyizeho ifoto arimo kwiyibutsa ubuto bwe agitangira gukora umuziki.

Iyo foto yari iherekejwe n’amagambo agira ati “Ku myaka 17 ndirimba bwa mbere, ikintu kimwe iyi foto inyibutsa ni imvura….Gusa mukorogo nayitangiye kare wa.”

Abamukurikira kuri Instagram banyuze ahatangirwa ibitekerezo bamwe bagiye bavuga ko bamuzi kuva kera ari inzobe bagahamya ko nta mukorogo yisize.

Abandi na bo bemezaga ko yayisize bakandika basa nk’abatebya bavuka ko we yayimenye kera bo batarayimenya.

Priscillah wanditse aya magambo yagiye ashyirwa kenshi mu rutonde rw’abahanzi Nyarwanda bakekwaho gukoresha ayo mavuta atukuza uruhu n’ubwo yabivuze asa n’utebya ko yayikoresheje nta wahamya ko ibyo yavuze ari byo cyangwa atari byo.

Priscillah yavuye mu Rwanda kuwa 6 Kanama 2013 agiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuhakomereza amasomo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa