skol
fortebet

Amagambo Tricia yavuze kuri Tom Close yazamuye amarangamutima ya benshi

Yanditswe: Monday 27, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Niyonshuti Ange Tricia ,umugore w’umuhanzi Tom Close yatumye benshi mu bakunzi babo bagaragaza amarangamutima y’ibyishimo ,ubwo yongeraga gushimangira urwo akunda umugabo we.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’ifoto ya Tom Close uyu mugore yashyize ku rukuta rwe rwa instagram maze yandikaho amagambo agaragaza urukundo rukomeye afitiye umugabo we.Yagize ati:”Har’Igihe Kwakira ko Inzozi zabaye Impamo binanira Umuntu. …I Love you Dr Thomas Muyombo”

Abakurikira Tricia kuri instagram bakibona aya magambo bashimishijwe cyane n’urukundo aba bombi bafitanye,aho bamezaga ko Tom Close na Tricia bafite umuryango mwiza wakabereye abandi urugero.Ndetse abandi bakomeza babifuriza kurambana no guhorana imigisha.

Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge. Aba bombi bari basanganywe umukobwa w’imfura bise Ineza Ella, wavutse ku wa 16 Kanama 2014.

Hanyuma kuwa 25 Kamena 2017 ahagana isaa Sita z’amanywa,ni bwo Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatangarije inshuti ze inkuru nziza y’uko yibarutse ubuheta.

Tom Close amaze imyaka irenga icumi aririmba, yakoze indirimbo zakunzwe mu myaka yatambutse ndetse yubatse amateka mu Rwanda atwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu 2011, ahabwa n’amahirwe yo gukorana indirimbo na Sean Kingston.

Usibye ibikorwa bijyanye na muzika uyu muhanzi wibarutse ubuheta akora, ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, mu ishami rijyanye no gutanga amaraso.

Ibitekerezo

  • Twe kwibaza byinshi.URUKUNDO hagati y’abashakanye,nicyo kintu gishimisha kurusha ibindi.Ariko iyo bumvira Imana kandi bakayishaka.Tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa