skol
fortebet

Amagambo Weasel yavuze kuri Radio yateye abafana ikiniga

Yanditswe: Thursday 31, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’ umunya- Uganda Weasel waririmbanaga na Nyakwigendera Mozey Radio yavuze amagambo akomeye abitewe n’ abakunzi ba Radio.

Sponsored Ad

Taliki 01 Gashyantare 2018 umunsi utazibagirana mu mitima y’abakunzi ba muzika muri Afurika y’Iburasirazuba ubwo agahinda n’ishavu basigiwe n’Umuhanzi Moses Ssekibogo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mowzey Radio wamamaye mu itsinda rya Goodlyfe,yitabaga Imana ku rupfu rwaturutse ku nkoni yakubiswe.

Mowzey Radio yaririmbaganaga muri Goodyife na Douglas Mayanja, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Weasel, itsinda ryabo rikaba riri mu ya mbere yakunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Itsinda Goodyife ritazibagirana mu ndirimbo zaciye ibintu harimo Talk and Talk, Maama w’abaana bari kumwe na Tom Close, Ability Magnetic n’izindi.

Nyuma y’uko nyakwigendera yitabye Imana, abafana bahanze ijisho Weasel ngo barebe uko yitwara, bibaza niba azabasha kuziba icyo cyuho gikomeye yari asigiwe na Radio ndetse bakagerageza no kubagereranya, akenshi bakagaragaza ko agifite intege nke ndetse bamwe bagahamya ko Radio akimurusha imbaraga n’ubwo yapfuye ndetse ko n’impano ye (Weasel) yashyinguranywe na Nyakwigendera

Ibi byarakaje cyane uyu muhanzi bituma ababwirana umujinya mwinshi, ababwira ko atari Radio ndetse ko adateze kuba nkawe. Ababwira ko niba bamukeneye bashobora kuzajya kumukura mu gituro cye ariko we bakamuha amahoro.

Aba bafana kandi nubundi bari bamaze iminsi batishimiye uyu muhanzi nyuma yo guterana amagambo maze Weasel akababwira ko ’Angel Music Label’ ari iye, ndetse yayandikishije imyaka 10 mbere y’uko mugenzi we Radio apfa, ibi nabyo byarakaje abafana bavuga ko atazi kuririmba ndetse atangiye kwiyitirira imitungo nyakwigendera yavunikiye.

Ibi byababaje abafana b’ iri tsinda bahita bashinga itsinda rishya baryita “Radio Military Force” cyangwa se ‘Ingabo zirwanirira Radio’ hanyuma biha intego yo gukomeza gufana Radio nubwo atakiriho, bakazajya bifashisha indirimbo yasize akoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa