skol
fortebet

Amajwi ya Davis D n’umukobwa wiswe Aisha amushinja kwishimisha mu mitungo ye,yafashwe nk’ikinamico

Yanditswe: Thursday 17, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Amajwi ya Davis D aganira kuri telefoni n’umukobwa witwa Aisha yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, umukobwa amushinja kumwirengagiza nyuma yo kumugurira imodoka ihenze akanamwishyurira inzu buri kwezi yarangiza akishimisha muri iyi mitungo n’izindi nkumi zirimo uzagaragara mu mashusho y’indirimbo uyu muhanzi yakoreye i Dubai.

Sponsored Ad

Mu majwi afite iminota 34 n’amasegonda 53’, Aisha atangira abwira Davis D ko bitumvikana ukuntu kuva yajya Dubai atigeze amuvugisha, akongera kumuvugisha ari uko agarutse mu Rwanda kandi nabwo avuye
mu gihe cy’iminsi ihabwa abantu baba bavuye hanze kugira ngo harebwe niba bataranduye Covid-19.

Ikiganiro cyabo gitangira cyiryoshye! Davis D abwira Aisha ko batigeze bavugana bitewe n’uko gukoresha WhatsApp uri Dubai bitoroha, undi akamubwira ko afite yo inshuti nyinshi bajya bavugana mu bihe bitandukanye
bifashishije uru rubuga.

Davis D amubwira ko yagiye amwandikira bakavugana n’ubwo yari ahuze bitewe n’akazi kari kamujyanye. Abwira Aisha ko yahuye n’akazi gakomeye, ku buryo bitari kumworohera kumuvugisha. Akavuga ko nta kibazo cy’amafaranga yagize ‘ahubwo nagize akazi kenshi mu buryo budasanzwe…kandi nari nziko ndibugaruke’.

Mu minota itatu ya mbere y’aya majwi, uyu mukobwa atangira guhembera umujinya wa Davis D, akamubwira ko afite amakuru yizewe avuga ko ubwo yari i Dubai yagiranye ubushuti bwihariye n’umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye agiye gusohora.

Davis D atangira kumvikana nk’umuntu ubabaye akabwira Aisha ko adakwiye kumugenzura kuko atari umubyeyi we. Umukobwa nawe akamwibutsa ko ari we rufatiro rw’umuziki we, kuko amwishyurira buri kimwe kugeza ku ndirimbo asohora.

Aisha aratangara muri we, akibaza ukuntu inkumi z’i Kigali zisigaye zishidukira Davis D, kandi ‘icyangwe’ ariho ari we wakimuguriye. Uyu mukobwa avuga ko yikoze mu mufuko agurira imodoka nziza Davis D. Ndetse ko we nta n’amazi ye azi.

Aisha avuga ko bitumvikana ukuntu akodeshereza inzu Davis D akagerekaho no kumugurira imodoka yarangiza akabyishimisha mo n’izindi nkumi z’ikimero nkawe. Davis D abwira uyu mukobwa ko imodoka yamuguriye irimo
imyanya ine, bityo ko atayigendamo wenyine.

Davis D yabwiraga Aisha ko amutengushye, kuko atari azi neza ko ashobora kubabazwa n’uko yamubonanye n’abandi bakobwa. Aisha azamura uburakari bwa Davis D, ubwo yamwibutsaga ko ‘imibereho ye ayicyesha we’.

Davis D yabwiye Aisha ko ahagaze neza mu mufuko ku buryo afite ubushobozi bwo kwishyura inzu abamo ubu, nawe akamwishyurira iyo abamo (Aisha) buri imwe ayishyura ibihumbi 500 Frw ku kwezi. Aisha ati “Ntabwo
njye nkeneye ubufasha bwawe…Ni imodoka nyishake uyishyure?.”

Aisha yakomeje kwibutsa Davis D ko agifite ishusho y’ukuntu yamusanze ameze, kandi ko abishatse yamusubiza ku isuka. Davis akamubwira ko ubu afite ubushobozi bwo kwikodoshereza inzu, ndetse ko abishatse yagura imodoka nshya zikaba ebyiri atunze. Ati “N’iyo modoka uri kuvuga nushaka uze uyifate….”

Uyu mukobwa yavugaga ko Davis D yamamaye bitewe nawe, ariko uyu muhanzi akamwibutsa ko bahuye azwi. Aisha we yashimangira ko ari we shyiga ry’inyuma ry’umuziki wa Davis D, kuko amwishyurira inzu, akishyura indirimbo zose, akamukodeshereza inzu n’ibindi.

Davis D yabwiye Aisha ko nta myaka itatu ishize yishyura Bagenzi Bernard umukorera indirimbo. Umukobwa amwibutsa ko nta myaka itatu ishize koko, kuko imyaka ibaye ibiri ishize bakundana uruteruye.

Aba bombi bapfaga umukobwa ubarizwa i Dubai Davis D yakoresheje mu ndirimbo ye nshya atarasohora. Aisha yabwiraga Davis ko atishimiye gukomeza gutanga amafaranga ku muhanzi umuca inyuma akajya kwishimana n’izindi nkumi.

Davis D yabwiraga Aisha ko adakwiye gufuhira umukobwa yakoresheje mu ndirimbo kuko atazi neza urwego uyu mukobwa ariho. Ndetse ko uyu mukobwa atamwishyuye kugira ngo amwifashije mu ndirimbo, bityo ko badakwiye kumupfa kandi ko nta gahunda yari afite yo kumutereta.

Aisha yakoze mu bwonko Davis D amubwira ko ‘yirukira abakobwa bafite amafaranga menshi kugira ngo abone aho azamukira’. Uyu muhanzi amubwira ko akwiye kubaha buri wese bitewe n’akazi aba yakoze.

Uyu mukobwa yakomezaga kubwira Davis D ko afite ibimenyetso bigaragaza ibyo yakoranye n’uyu mukobwa yakoresheje mu ndirimbo ye ubwo bari i Dubai. Uyu muhanzi amubwira ko ageze ku rwego rw’uko akeneye amafaranga arenze ayo afite.

Uyu muhanzi yavuze ko muri we yumvaga yiteguye gukomezanya urugendo rw’urukundo na Aisha ‘ariko niba utangiye kunzanaho ibyo ng’ibyo igendere. Ntabwo wapfa kuncyurira gutyo gusa…Amafaranga uyu munsi ndi
kuyakorera.”

Davis D yabwiye Aisha ko bahuye amaze gukorera amafaranga arenga miliyoni 15 Frw ‘n’ubwo ntari nyafite mu ntoki ariko ugiye mu mibare wabibona’. Ati “Mu rugendo rwanjye rw’umuziki maze gukora imyaka itandatu,
imyaka ibiri wari urihe?

Aisha yabwiye Davis D ko ikibazo bafitanye kidakemutse, amashusho y’indirimbo yakoreye i Dubai atazasohoka bitewe n’uko ‘ari njye uyifite mu biganza’. Uyu mukobwa yabwiye Davis D, ko amafaranga yose yagiye amuha mu bihe bitandukanye, afite aho yayanditse kandi ‘buri kimwe cyose nagutakajeho ugomba kukingarurira’.

Aisha yabwiye Davis ko amafaranga yamuhaga atari intwererano. Uyu muhanzi amubwira ko icyo yamushakagaho yakiguze, undi amusubiza ko icyo yamushakagaho ari umwana. Aisha ati “Aka kanya ntabyo uzi. Havuyemo umwana rero, hari ikiguzi se kindi unsaba?”

Uyu muhanzi yaguye mu kantu! Yamaze amasegonda menshi atuje abwira Aisha guca bugufi bakaganira neza. Ati “Ibintu byo kuguruka tube tubivuyemo.”

Aisha yavugaga ko atwite inda ya Davis D, ko umwana atwite agiye kuba umuhuza w’aba bombi. Uyu muhanzi yamubwiraga ko ibyo avuga bishobora kumukoraho, undi amubwira ko ‘umugore mwiza ari ubyara’.

Uyu mukobwa yahamyaga ko imyaka ibiri ishize akundana na Davis D yavuyemo umwana. Uyu muhanzi yibukije Aisha, ko mu bihe bitandukanye bagiye baganira kuri iyi ngingo, ko nta mikino yagakwiye kuzana muri iki gihe.

Aisha yabwiye Davis D ko ibyo baganiriye byose yabifashe (Recording). Davis D amubwira ko muri gahunda afite hatarimo no kubyara muri iki gihe. Ati “Nta mwana uri muri gahunda…Ibyo bintu kuki wabyihereranye ntubimbwire?

Davis D yabwiraga Aisha ko amajwi yamufashe ntacyo yamumarira, amusaba ko mu minsi ya vuba bahura bagakemura ikibazo bafitanye. Uyu muhanzi yabwiraga Aisha ko niba atwite azabaga akifasha. Ahishura ko Aisha
amurusha imyaka ine y’amavuko.

Ati “Ceceka ibyo bintu bishyire ku ruhande.” Aisha yabwiraga Davis D ko yiteguye gushyira hanze ukuri kose mu gihe cyose ataba ashatse guca bugufi ngo ikibazo bafitanye bagikemure.

Uyu muhanzi yabwiraga Aisha ko adakwiye kumutega ‘inda’ kuko ageze ku rwego rwiza. Aisha we akavuga ko nta muhanzi ujya upfa kwemera ko yabyaye umwana kugeza ubwo agejeje imyaka y’ubukure. Ati “Ubanza inda ibabyara ari imwe!

Aisha yamubwiye ko atwite inda ye, kandi ko afite inyandiko igaragaza amafaranga yose yamutanzeho.

Ikiganiro Davis D yagiranye na Aisha cyasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020.

Davis D yavuganye na INYARWANDA dukesha iyi nkuru, saa yine n’igice z’ijoro avuga ko aya majwi ataramugeraho. Uyu muhanzi ntiyavuze niba azi Aisha umushinja kwishimisha mu mutungo ye, ahubwo yavuze ko agiye kubanza kumva neza ayo majwi yasohotse.

Kuva ubwo twateguraga iyi nkuru Davis D ntiyongeye kuboneka ku murongo wa telefoni. Turakomeza gukurikirana iyi nkuru ndetse tunamenye byinshi kuri uyu mukobwa uvuga ko atwite inda ya Davis D kuko ubwo twakoraga iyi nkuru bitatworoheye guhita tumumenya neza.

Davis D yabwiye Aisha ko asigaye afite amafaranga menshi ku buryo yakwigurira indi modoka, amusaba kudakomeza kumucyurira.

Uyu muhanzi yabwiye Aisha ko mu myaka ibiri ishize bakundana, bemeranyijwe ko ibyo kubyarana bitarimo-Umukobwa amubwira ko amutwitiye!

Aisha yabwiye Davis D ko ari we watumye uyu munsi azwi, kandi ko buri kimwe cyose yamutanzeho afite aho yacyanditse-Amushinja kumuca inyuma n’umukobwa yakoresheje mu ndirimbo ye nshya.

Nyuma y’ibi byose ariko kuri benshi bazi uyu muhanzi, bigaragara ko iyi yaba ari inkuru mpimbano ku mpamvu zikurikira:

- Davis D nta modoka ye bwite agira

- Davis D ni umuhanzi ukiba iwabo bivuze ko adakodesha

- Si ubwa mbere kandi ibintu nk’ibi bisa n’ikinamico bibayeho mu rwego rwo gushakisha kumenyekana, dore ko mu minsi micye iri imbere agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yakoreye i Dubai.

Abazi neza Davis D, nyuma y’uko iyi nkuru igiye hanze bahamya ko uyu musore yaba yabeshye icya Semuhanuka.

Ku bw’aba bamuzi neza, iyi nkuru ni impimbano kuko uyu muhanzi nta nzu yigeze yibanamo mu myaka ibiri ishize.

Umwe mu bo twaganiriye waduhaye amakuru, yagize ati ”Davis D arabeshya rwose, imyaka ibiri avuga amaze akodesherezwa inzu nta muntu utazi ko yabaga iwabo kwa Se.”

Uyu akomeza avuga ko usibye kuba aba kwa Se, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, uyu muhanzi nta modoka ye bwite yari yatunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa