skol
fortebet

Amarangamutima Harmonize yagaragaje mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Benjamin Mkapa ntiyavuzweho rumwe na benshi

Yanditswe: Thursday 30, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 29 Nyakanga 2020, umuyobozi mukuru wa Konde Music Worldwide, Harmonize yabonye amahirwe adasanzwe yo gutaramira abitabiriye umuhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya, Benjamin William Mkapa washyinguwe i Mtwara.

Sponsored Ad

N’amarangamutima menshi,Mwo hagati mu kuririmba, byabaye ngombwa ko Harmonize ahagarika kuririmba kubera kunanirwa kwihangana nyuma yo kurengerwa n’amarangamutima maze asuka amarira ubwo yari arimo aririmba indirimbo ye nshya yise “AMEN” indirimbo idasanzwe yageneye nyakwigendera Mkapa.

Icyakora,ibitangazamakuru binyuranye hamwe n’abafana be muri Tanzaniya bihutiye gusangiza ibitekerezo bitandukanye, igice kinini kivuga ko gusenyuka kwe atari ukuri ahubwo ko kwari ugushakisha ukwamamara kuri Camera.

Abandi bagaragaje ko yakoraga indirimbo ibabaje kandi akagenzura amarangamutima mu bihe nk’ibi, mu gihe igihugu kirimo kuririra umuntu wagize akamaro gakomeye cyane ku muryango muri Tanzania.

Nubwo bimeze bityo ariko, Abanya Tanzaniya basa nkaho bibagirwa byoroshye, Perezida John Pombe Magufuli na Perezida Jakaya Kikwete uri mu kiruhuko cy’izabukuru na bo bararize amarira muri uku kunamira Mkapa, ariko ku bijyanye na Harmonize abantu bashatse kubigira birebire cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa