skol
fortebet

Amarangamutima yuzuye Diamond apfumbatisha amadorali umwana utabona waririmbye indirimbo ze-VIDEWO

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Diamond yafashwe n’ikiniga ubwo umwana utabona yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze agatangara; uyu muhanzi yahise apfumbatisha uyu mwana amadorali.
Diamond byamurenze ararira ahita ahemba uyu mwana amadorali 100$ (ibihumbi birenga 84 by’amanyarwanda).Ni mu ruzinduko uyu muhanzi yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa gatanu yageze ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.
Ahagana saa yine nibwo yerekeje gusura abana bafite ubumuga bwo kutabona batuye mu Gatsata.Iki kiba ari kimwe mu bikorwa byazanye uyu muhanzi (...)

Sponsored Ad

Diamond yafashwe n’ikiniga ubwo umwana utabona yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze agatangara; uyu muhanzi yahise apfumbatisha uyu mwana amadorali.

Diamond byamurenze ararira ahita ahemba uyu mwana amadorali 100$ (ibihumbi birenga 84 by’amanyarwanda).Ni mu ruzinduko uyu muhanzi yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa gatanu yageze ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.

Ahagana saa yine nibwo yerekeje gusura abana bafite ubumuga bwo kutabona batuye mu Gatsata.Iki kiba ari kimwe mu bikorwa byazanye uyu muhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz

Diamond ari kumwe n’umujyana we n’abandi bahawe ikaze

Bahati Vanessa Umuyobozi wa Jordan Foundation yishimiye cyane uru ruzinduko rwa Diamond muri iki kigo, avuga ko ari ibya agaciro gakomeye kuba uyu muhanzi yabatekerejeho akajya kubasura.

Ati" Kuba yaradutoranyije ni ibya’agaciro gakomeye, turizera ko biri bushimishe cyane aba bana, kandi turizera ko azatubera umuvugizi hirya no hino nk’umuhanzi ukomeye bikatugirira akamaro, ndetse bikanakagirira aba bana turera".

Diamond akigera kuri iki kigo

Iki kigo kirera abana 21 bafite ubumuga bwo kutabona. Uru ruzinduko rwa Diamond ruzasoza ku munsi w’ejo nyuma yo kubonana n’abafana be kuri Tapi rouge i Nyamirambo.

YESU WEEE!! DIAMOND YATEWE IKINIGA N’UMWANA UFITE UBUMUGA BWO KUTABONA WARIRIMBYE INDIRIMBO ZE ZOSE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa