skol
fortebet

Amashusho mashya y’umuhanzi R. Kelly ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umwana muto agiye kumukoraho[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’igihangange mu njyana ya RnB, R. Kelly nta kindi kintu akomeje kuvugwaho usibye gushinzwa uburaya bukabije bwo guhohotera abana bato b’abakobwa abasambanya aho akomeje kotswa igitutu ubu magingo aya nyuma y’ibirego byinshi byari bimaze iminsi bimuri hejuru, umunyamategeko ukomeye muri Amerika yamaze gutangaza ko afite amashusho mashya y’uyu muhanzi akorana imibonano mpuzabitsina n’umwana muto cyane.

Sponsored Ad

Aya mashusho noneho ashobora gutembagaza burundu R.Kelly wari umaze iminsi atorohewe n’ubuhamya bwisukiranije bumushinja guhohotera igitsinagore by’umwihariko gukoresha ubusambanyi abakobwa batarakwiza imyaka y’ubukure.

Mu itangazo yanyujije kuri konti ye ya Twitter, uyu mwunganizi mu mategeko (avocat) Michael Avenatti wubatse izina mu buryo bukomeye mu itangazamakuru rya Amerika dore ko ari nawe urimo uburanira uwahoze ari umukinnyikazi wa filime z’urukozasoni (porno) Stormy Daniels mu kirego aregamo Perezida wa Amerika Donald Trump, yasobanuye ko ’afite gihamya y’aya mashusho mashya ashimangira ibirego R.kelly ashinjwa’ ndetse yamaze kuyoherereza umushinjacyaha wo mu gace ka Cook i Chicago aho uyu munyamuziki atuye.

Ku bw’uyu mwunganizi mu mategeko Michael Avenatti avuga ko aya mshusho mashya (sextape) y’iminota 45 agaragaza R.Kelly asambana n’umwana nta handi hantu na hamwe yari yarigeze ashyirwa hanze.

Uyu mugabo yavuze ko ’yifuza kugeza imbere y’ubutabera uyu muhanzi’, gusa ubwo AFP, yahamagaraga ibiro by’uyu mushinjachaya (procureur) w’i Chicago bivugwa ko yashyikirijwe aya mashusho, yanze kwemeza cyangwa ngo ahakane ko haba hari iperereza rishya ryatangijwe kuri R.Kelly, gusa ibinyamakuru by’i New York biravuga ko ashobora gufatwa agafungwa.

Shene ya televiziyo ya CNN yabonye aya mashusho, yavuze ko ’igaragaramo abagabo babiri barimo usa na R.Kelly yambaye ubusa arimo asambana n’umukobwa ukiri muto’. CNN yakomeje ivuga ko nubwo bigoye kumenya imyaka y’uyu mukobwa hagendewe ku mashusho gusa, ariko ubwo yavugaga ku myanya myiyorokero ye muri aya mashusho yivugira ko afite imyaka 14 y’amavuko.

Hashize imyaka myinshi uyu muhanzi ashinjwa ibyaha byo gusambanya abana bato ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Mu 2008 nabwo yashinjijwe gukora amashusho y’urukozasoni asambana n’umwana w’imyaka 13 ariko aza kugirwa umwere.

Tubibutse ko mu 1994 ari bwo R.Kelly yarushinganye na Aaliyah wari ufite imyaka 15 gusa y’amavuko, ariko nyuma gato ababyeyi be baza gusesa ubu bukwe. Uyu muririmbyikazi akanaba umukinnyi wa filime yaje kwitaba Imana aguye mu mpanuka.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo hasohotse filime mbarankuru ikomoza ku myitwarire idahwitse ya Robert Kelly uzwi nka R.Kelly , aho havugwamo uburyo yagiye ashora abana bato mu busambanyi ndetse akanakora ihohotera rishingiye ku gitsina harimo abana bari munsi y’imyaka 16 y’amavuko,

Iperereza ryamaze gutangizwa i New York. Inzu ya muzika ya Sony Music kugeza ubu yamaze gusesa amasezerano (kontaro) yari ifitanye n’uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zitandu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa