skol
fortebet

Amashusho y’indirimbo ya Kayitare Wayitare Dembe yakoreshejemo mubyara wa Katty Perry yarangiye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Nyarwanda Kayitare Emmanuel uzwi ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe wamenyekaniye mu ndirimbo zivugira imfubyi z’abana basizwe iheruheru na Sida harimo nkizamenyekanye cyane arizo “Abana b’Afurika,East Africa nizindi nyinshi,yatangaje ko amashusho aherutse gufata y’indirimbo ye nshya yarangiye.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka icumi Kayitare Wayitare Dembe akaba agarutse mu ruhando rwa muzika nyarwanda aho byavuzwe ko yarari gufata amashusho y’indirimbo afite yitwa ’Anita’ ngo yakoreshejemo umuzungu w’umunyamerikakazi witwa Maya ufitanye isano rya hafi na Katty Perry,ubu akaba yatangarije ikinyamakuru UMURYANGO ko aribyo kandi ko kugeza ubu n’amashusho Director wayafashe yarangije kuyatunganya.

Ni mu mafoto aherutse gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kayitare Wayitare Dembe asa n’uri mu bihe byiza n’uyu muzungukazi witwa Maya,icyo gihe biza gutuma twifuza kumenya ukuri kw’ayo mafoto niko gushaka umwe mu nshuti za hafi ya Kayitare Wayitare Dembe maze adusobanurira ko ari amafoto bafashwe ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya.

Icyo gihe iyi nshuti ya Kayitare twayibajije iby’uyu muzungu bivugwa ko afitanye isano rya hafi n’Umuhanzikazi wicyamamare ku isi Katty Perry,maze itubwira ko ari mubyara we nk’uko Kayitare nawe yabishimangiye agir’ati "Yego uriya muzungu ni mubyara wa Katty Perry,tukaba twarahuriye mu nama zigamije kurengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu maze turaganira amenya ko ndi n’umuhanzi mwumvishije indirimbo zanjye zose ahita abwira ko indirimbo ANITA ifite Story nziza ansaba ko bibaye byiza nayikorera n’amashusho".

Tumubajije aho igitekerezo cyo kuba ariwe akoresha no mu mashusho yayo,yatubwiye ko bahise baganira ku by’amashusho y’iyi ndirimbo uko yaba ameze bahita bemeranya no kuyikorana ntakibazo.

Twifuje kumenya aya mashusho Kayitare Dembe avuga ko yarangiye gutunganywa igihe azayashyira hanze,hanyuma atubwira ko ateganya kuyashyira hanze mu matariki ya mbere z’ukwa gatanu ’Gicurasi’.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa