skol
fortebet

Amashusho y’indirimbo ya Sintex na King Ruganzu biri guhwihwiswa ko ashobora guhagarikwa bitewe n’imyambarire y’abakobwa igaragaza ibice byabo by’ibanga[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Saturday 15, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Amashusho y’indirimbo INDEBAKURE bivugwa ko ari iya King Ruganzu yafatanyije na Sintex akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye bayivugaho ibitandukanye bitewe n’imyambarire y’imibyinire y’abakobwa bayirimo.

Sponsored Ad

Amashusho y’indirimbo INDEBAKURE yasohotse ku itariki 11 Kanama 2020,ariko abantu batari bake bakomeje gutangarira imyambarire y’abakobwa barimo n’uw’umuzungukazi igaragaza imwe mu myanya yabo y’ibanga harimo kugaragaza amabere yabo yose uko yakabaye,ndetse n’utwenda tuzwi nka Bikini umukobwa w’umwirabura agaragara yambaye tubonerana hose ku buryo witegereje neza n’imyanya ye y’ibanga yo hasi wayibona.

Mu bitekerezo abantu benshi bo ku mbuga nkoranyambaga bari gutanga kuri aya mashusho,abenshi bari guhuriza mu kwibaza niba abandi bahanzi nyarwanda bari kuririmba ibizwi nk’ibishegu cyangwa se ubusambanyi bagatungwa agatoki ndetse bamwe bagahabwa na gasopo,ubu nk’umuhanzi noneho utaririmbye ubusambanyi ariko akagaragaza amashusho bita ko ahabanye n’indangagaciro z’umunyarwanda/kazi,we azajya ahabwa gasopo gute.

Si ibyo gusa twavuga ko bihabanye n’indangagaciro z’umunyarwanda/kazi bigaragara muri aya mashusho,kuko n’imibyinire aba bakobwa baba babyina ndetse aho umwe anagaragara arigata umuhanzi RUGANZU nabyo byagiye bigarukwaho na benshi mu gace k’akavidewo bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga bavanye muri aya mashusho y’iyi ndirimbo izwi nk’INDEBAKURE.

Mu kugerageza kumenya intandaro y’imibyinire n’imyambarire y’aba bakobwa ikinyamakuru UMURYANGO twifuje kumenya amafaranga baba barishyuwe dore ko hagaragaramo abakobwa batatu,maze tuvugana na KING Ruganzu maze atubwira ko byamutwaye Amadorali y’Amerika 600 ’600$’ ndetse abasaba kwambara imyambaro bagendeye ku ndirimbo.

Aha bikaba byaduteye n’amatsiko yo kumenya icyo yari agamije ahanga indirimbo yitwa INDEBAKURE,hanyuma atubwira ko bavugaga ku bwiza bw’umukobwa ureba maze ntibigusabe kubwibazaho.

Indirimbo INDEBAKURE uwayikoze mu buryo bw’amajwi n’ibicurangisho akaba ari umusore nawe ukomeje kwigaragaza cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda HIRWA Patrick uzwi ku izina rya LASER BEAT,mugihe uwayikozeho mu buryo bw’amashusho we atiyanditseho ibintu nabyo bitamenyerewe mu Rwanda ko umuntu atunganya amashusho ntiyiyandikeho.

Amazina y’uyu muhanzi ni Ruganzu Robert akaba amaze gukora indirimbo zigera kuri enye hafi ya zose akaba yaragiye azikorana n’abahanzi nyarwanda bamaze kubaka izina mu Rwanda,ari zo ’Ni wowe Natoye,Pole Pole,Arakaraga na Indebakure indirimbo ikomeje kuvugisha abatari bake’.

MURI AYA MASHUSHO HAKABA HARIMO AMWE MU MASHUSHO MURI BUBONEMO AKABIJE BITATWEMERERA KUYASHYIRA HANO MU KINYAMAKURU CYACU

Ibitekerezo

  • Ntimugakabye ntakidasazwe mbonyemo

    Ntimugakabye ntakidasazwe mbonyemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa