skol
fortebet

Amateka n’ibigwi bya Dream Boys yegukanye Primuss Guma Guma Super Star 7

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017

Sponsored Ad

Itsinda rya Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya karindwi. Ni mu birori bikomeye byabereye kuri Petit Stade byasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2016.
Itsinda rya Dream Boys niryo rikuru muri iri rushanwa. Platini na TMC bagize iri tsinda bamaze kwitabira iri rushanwa inshuro esheshatu mu nshuro indwi rimaze kuba. Amateka kuri buri umwe:
Platini ubundi yitwa Nemeye Platini akaba yaravutse muri nzeli 1988 I Bukavu (...)

Sponsored Ad

Itsinda rya Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya karindwi. Ni mu birori bikomeye byabereye kuri Petit Stade byasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2016.

Itsinda rya Dream Boys niryo rikuru muri iri rushanwa. Platini na TMC bagize iri tsinda bamaze kwitabira iri rushanwa inshuro esheshatu mu nshuro indwi rimaze kuba.

Amateka kuri buri umwe:

Platini ubundi yitwa Nemeye Platini akaba yaravutse muri nzeli 1988 I Bukavu kuko niho ababyeyi be bari barabaye bahamaze igihe kirekire. Nyuma yaho yaje gutahuka nk’abandi banyarwanda bose atangira amashuri ye abanza abiri yayize muri Congo, akomereza kuri ecole Primaire ya Nyanza ya Kicukiro. Icyiciro rusange cy’amashuri yagikomereje kuri Ecole secondaire de Gasange I Byumba, akomereza mu rwunge rw’amashuli rwa leta i Butare.

Yaje gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru. Platini akiri umwana yaririmbaga muri Korari aza kuhava atangira gukora muzika ye.

Ubu Platini, wakoze gake kuri Radio Salus, akora rimwe na rimwe kuri Radio Isango Star mu biganiro nka Isango na Muzika

Mujyanama Claude [TMC] ni undi musore ubarizwa mu itsinda rya Dream boys. TMC akaba yarabonye izuba taliki ya 25 Nzeli 1988 na we avukira Uvila muri Congo. Yaje kuza mu Rwanda nyuma ya 1994 atangira amashuli ye abanza kuri Ecole Primaire de Kicukiro akomereza ayisumbuye kuri Ecole Secondaire de Kicukiro yaje guhinduka E.T.O Kicukiro.

TMC yaje kujya kwiga muri GSOB (Group Scolaire Officiel de Butare) mu ishami ry’imibare n’ubugenge, Kaminuza ayiga muri KIST. Kimwe na Platini, TMC na we yabanje kuririmba muri korari ayivamo ajya kwiririmbira ku giti cye.

Mu mwaka wa 2007, TMC arangije amashuli yisumbuye ni bwo yakoze indirimbo ya mbere ayikorerwa na BZB The Brain ayikorera muri The Future Production ariko iki gihe yaririmbaga injyana ya Hip hop. Muri 2008, Platini akirangiza amashuli yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye i Butare mu mashuli yisumbuye ndetse bakaba bari banaturanye ibyo bikaba byaratumye bakora itsinda baryita "Dream Boys" kugeza n’uyu munsi ni ko ryitwa.

Guhera ku gitaramo cya mbere nibo bahanzi bagarutsweho cyane ku myambarire myiza yabaranze n’uburyo bitwara kuri stage n’ababyinnyi babo. Ibi bikajyana n’uburyo bahuza amajwi yabo, banavugisha abafana babo mu gihe barimo kuririmba.

Mu zindi nshuro zose bitabiriye iri rushanwa bari kumwe n’andi mazina akomeye mu muziki ntibigeze barenga umwanya wa kane. Bitandukanye cyane n’abo bahanganye ubu.

Mu irushanwa rya PGGSS, Dream Boyz ku nshuro yaryo ya mbere bahise begukana umwanya wa kane, Ku nshuro ya Kabiri ntibagize amahirwe yo gukomeza kuko baviriyemo mu majonjora, ku nshuro ya gatatu y’iri rushanwa baba aba kane, ku nshuro ya kane y’iri rushanwa Dream Boyz baba aba kabiri naho ku nshuro ya gatanu y’iri rushanwa aba basore begukana umwanya wa gatatu. Dream Boyz imaze kwitabira iri rushanwa inshuro eshanu muri esheshatu rimaze kuba, dore ko basibye inshuro imwe iheruka ya PGGSS6 kubera amategeko yatowe akabagonga.

Uko Platini na TMC bahuye bashinga Dream Boyz

Mu 2008, Platini akirangiza amashuri yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye I Butare mu mashuri ndetse ko bari banaturanye byatumye bakora itsinda baryita Dream Boyz. Gusa bakunze guhurira cyane mu ishuri.

Muri uyu mwaka nibwo barebye Lick Lick atangira kubakorera ariko ababwira ko byaba byiza bakoze mu njyana ya bongo, nibwo TMC yavuye mu njyana ya hip hop atangira kuririmba bisanzwe.

Dream Boyz yaje gukora indirimbo yabo yitwa “Nirizingua” yo mu njyana ya bongo irakundwa, ariko iyatumye Deam boys ikundwa ikanamenyekana cyane ni “Magorwa”.
Nyuma yaho Dream Boyz yakoze izindi ndirimbo nyinshi zivugisha abantu menshi nka si inzika n’izindi nyinshi.

Mu ndirimbo z’aba bahungu humvikanamo ubutumwa busa nkaho ari ubuzima busanzwe ndetse n’amaganya ndetse abantu akaba ari yo mpamvu babakunda kuko bavuga ibiriho.

Dream boys ikorana indirimbo n’abandi bahanzi bo hanze nka Kenzo wo mu Bugande, T-Max wo mu Burundi na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Ibitekerezo

  • No matter if some one searches for his essential thing, thus he/she wishes to be
    available that in detail, therefore that thing is maintained
    over here.wholesale nba jerseys

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa