skol
fortebet

Amateka y’ umuhanzikazi w’injyaruwa Saida Karoli ugiye kuza mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 11, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umunya-Tanzaniyakazi "Saida Karoli" wamenyekanye cyane mu myaka yashize aho yaririmbaga injyana y’ injyaruwa agiye gukorera igitaramo i Kigali.
Iki gitaramo kizaba kuwa 08 Kamena 2018 muri Serena Hoteli byitezwe ko kizitabirwa cyane n’Abanyarwanda by’umwihariko abakuze dore ko urubyiruko rw’ubu rutisanga mu njyana uyu mubyeyi akora kubera ko bamwe muribo batigeze basogongezwe umudiho wiyi njyana izwi nk’ injyaruwa. Saida Karoli ni umuhanzikazi ufite izina rikomeye mu Rwanda Saida Karoli (...)

Sponsored Ad

Umunya-Tanzaniyakazi "Saida Karoli" wamenyekanye cyane mu myaka yashize aho yaririmbaga injyana y’ injyaruwa agiye gukorera igitaramo i Kigali.

Iki gitaramo kizaba kuwa 08 Kamena 2018 muri Serena Hoteli byitezwe ko kizitabirwa cyane n’Abanyarwanda by’umwihariko abakuze dore ko urubyiruko rw’ubu rutisanga mu njyana uyu mubyeyi akora kubera ko bamwe muribo batigeze basogongezwe umudiho wiyi njyana izwi nk’ injyaruwa.

Saida Karoli ni umuhanzikazi ufite izina rikomeye mu Rwanda
Saida Karoli w’imyaka 41 yavukiye muri Tanzania ahitwa Rwongwe mu gace ka Kagera gusa yigarurira umuziki mu karere k’ Afurika iburasirazuba, binyuze mu bitaramo bitandukanye yakoreye muri Uganda, Kenya, Tanzania, Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yatangiye gukora umuziki by’umwuga guhera mu mwaka 2001, ndetse yiharira ikibuga cy’umuziki abuza amahwemo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bari batangiye kubyutsa umutwe cyane ko wasangaga indirimbo ze zicurangwa cyane ku maradiyo mbarwa yabaga mu gihugu
Ndetse no mutubyiniro dutandukanye.

Umuhanzikazi Saida Karoli wakunzwe kandi ufite amateka yihariye cyane ko n’indirimbo ye yitwa ‘Salome’ yasubiwemo na Diamond Platnumz yakunzwe bidasanzwe mu muziki w’iki gihe. Byaje gutuma abantu bongera kumuhanga amaso n’abari kubyiruka ubu bakamumenya.

Mu gihe amaze mu muziki igihe kirenga imyaka 17 amaze kwigwizaho ibihembo bitandukanye bikomeye mu gihugu cye cya Tanzania birimo n’icyo yabonye muri 2005 kubera alubumu ye yitwa Harusi.

Amaze gushyira hanze imizingo itanu y’indirimbo ariyo; Chambua Kama karanga(Maria Salome) yashyize hanze muri 2001, Mapenzi kizunguzungu yashyize hanze muri 2003, Harusi yashyize hanze muri 2004, Mimi nakupenda yashyize hanze muri 2005 na Nelly yashyize hanze muri 2008.

Uyu muhanzikazi aracyari mu bahanzi bakunzwe cyane mu bakuze, bakunze cyane gucinya akadiho mu ndirimbo ze igihe bari mu mabyiruka yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa