skol
fortebet

Amateka ya Rugamba Sipiriyani, wishwe muri Jenoside

Yanditswe: Saturday 07, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Rugamba Sipiriyani ni umwe mu bahanzi b’abahanga bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.
Rugamba yari umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umushakashatsi ndetse n’umuririmbyi. Rugamba yamenyekanye cyane ku Itorero rye ryitwa “Amasimbi n’Amakombe” ryamufashaga mu ndirimbo zabaga zikubiyemo ubutumwa bw’ingenzi ku Banyarwanda.
Rugamba wari ufite impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’amateka, yavukiye ahahoze ari Komini Karama mu 1935, ubu ni mu karere ka Nyamagabe, aba ari na ho yigira amashuri (...)

Sponsored Ad

Rugamba Sipiriyani ni umwe mu bahanzi b’abahanga bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.

Rugamba yari umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umushakashatsi ndetse n’umuririmbyi. Rugamba yamenyekanye cyane ku Itorero rye ryitwa “Amasimbi n’Amakombe” ryamufashaga mu ndirimbo zabaga zikubiyemo ubutumwa bw’ingenzi ku Banyarwanda.

Rugamba wari ufite impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’amateka, yavukiye ahahoze ari Komini Karama mu 1935, ubu ni mu karere ka Nyamagabe, aba ari na ho yigira amashuri abanza.

Ayisumbuye yayakomereje muri Seminari Ntoya ya Kabgayi, ajya no muri Seminari nkuru ya Nyakibanda, akomereza muri Kaminuza i Bujumbura, hanyuma impamyabumenyi ye y’ ikirenga ayikura i Louvain mu Bubirigi.

Mu mwaka wa 1965, Rugamba yashakanye na Daforoza Mukansanga babyarana abana 10, nyuma yo gutakaza umukunzi we wa mbere wishwe azira ko ari Umututsi mu mwaka wa 1963.

Rugamba azwiho kandi imivugo n’ibisigo birata ubwiza ahanini yahimbiraga uyu mukunzi we wa mbere witwaga Mukangiro Saverina, nka Basaninyange, n’izindi ndirimbo z’ibihozo n’utubyiniriro.

Rugamba kandi abinyujije mu Itorero Amasimbi n’Amakombe yasohoraga indirimbo zirimo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kuba inyangamugayo, gushishoza no kugira Ubumwe.

Zimwe muri izo ndirimbo harimo nka Ntumpeho, inda nini, Jya umenya gusasa utanduranyije cyane, Agaca n’izindi.

Kubera kutihanganira akarengane, aho yakarwanyaga ahanini yifashishije ubunararibonye mu guhanga, ubwo Jenoside yegerezaga yakuwe mu kazi ka Leta yari amazemo igihe.

Rugamba n’umugore we Daforoza Mukansanga n’abana babo 6, bishwe muri Jenoside.

Rugamba yasize indirimbo zirenga 400 zirimo ubutumwa butandukanye, imivugo, ibisigo, anibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda kuko yanakoze igihe kinini mu cyahoze ari ikigo cy’Ubushakashatsi cya IRST cyari giherereye i Huye.

Rugamba Sipiriyani yahimbye indirimbo nyinshi zisingiza Imana muri Kiliziya Gatulika, anashinga umuryango yise “Communauté de l’Emmanuel”, umuryango waje gukwira mu gihugu cyose n’ubu ukaba ugihari.

Mu mwaka wa 2014, Rugamba yasabiwe n’uyu muryango kugirwa intwari, ndetse na Kiliziya isabwa kumugira umutagatifu, ubusabe n’ubu bukiri kwigwaho.

Rugamba Sipiriyani n’umuryango we bishwe ku wa 7 Mata 1994, ariko by’umwihariko yibukwa ku wa 15 Kanama ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, nk’uko yabisabye umuryango we mbere yo gupfa.

Inkomoko: Imbuga zitandukanye za Interineti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa