skol
startimes

Amayeri Meddy akoresha ahisha inyinya ye yavumbuwe,n’impamvu ayihisha[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 15 January 2021 Yasuwe: 9333

Ngabo Jobert Médard uzwi ku Izina rya Meddy amaze iminsi avugisha benshi nyuma yuko abari bamuzi basanzwe bazi uyu muhanzi ufite inyinya mu gihe muri iyi minsi abakunzi be batakiyibona.


Hamaze iminsi umuhanzi Meddy ukunda gukoresha imbuga nkoranyambaga agaragarije abakunzi be ko ntanyinya akigira kugeza ubwo abenshi bavuze ko atariwe.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ku kitwa Story nibwo aherutse gushyiraho amashusho ashimira umwogoshi we wari umaze kumwogosha. Bityo ababibonye ntibitaye kuri ayo mashusho y’umwogoshiwe ahubwo bitaye kuri uyu muhanzi babonaga ko yahindutse aho benshi binubiye kubona Meddy bakunda yarakuyeho inyinya.

Ndetse ibi byaje gusa n’ibikurura impaka za hato na hato kuri uyu muhanzi umaze kuba icyamamare muri muzika gusa bamwe bagiye batanga ko atariwe abandi bavuga ko ariwe.

Amakuru twaje gushakisha kugira ngo tumenye intandaro nyir’izina y’uyu muhanzi wakuyeho inyinya kandi biri mu byo abakunzi be bamukundiraga.

Mu byo twatahuye nuko uyu muhanzi asigaye ashyira utuntu mu menyo duhisha iyo nyinya rimwe na rimwe, ariko intandaro nyir’izina yo guhisha iyi nyina ye bikaba bituruka ku bw’uko uyu musore uvuka mu gihugu cy’u Rwanda uherutse gusaba umukobwa witwa Mimi ko yazamubera umugore ukomoka mu gihugu cya Ethiopia,aho muri iki gihugu bifatwa nk’inenge ku muntu ufite inyinya.

Bityo Meddy akaba ariyo mpamvu yahisemo kwimenyereza kuyihisha kubwo kwanga kunengwa mugihe yajya gusura iwabo w’uyu mukobwa aho anashobora kubura uyu mukobwa burundu kubera inyinya.



Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Pamella Uwicyeza yerekanye ko akizirikana The Ben wamusize akaba...

Mu ntangiriro z’ukwezi gushyize kwa Gashyantare 2021 nibwo twababwiye inkuru...
3 March 2021 Yasuwe: 4612 0

Umunyarwandakazi w’ikimero yahishuye byinshi ku bimaze iminsi bivugwa ku...

Jasinta Makwabe, umunyamiderikazi ukomoka mu gihugu cy’U Rwanda akaba...
3 March 2021 Yasuwe: 4635 0

Umukinnyikazi wa Filime ukomeye ku Isi ’Judd’ yashimiye byimazeyo abagabo 6...

Umunyamerikakazi wamamaye cyane muri sinema za hollywood, Ashley Judd,...
3 March 2021 Yasuwe: 3980 0

Umutaliyanikazi ’Sarah’ wahoze ari umugore wa Harmonize yamwakijeho umuriro...

Sarah Michelotti wahoze ari umugore wa Harmonize yatangaje ko ari gushaka...
3 March 2021 Yasuwe: 4674 0

Miss Mushambokazi yagaragaje abakobwa bamuryohereje ibirori ubwo...

Miss Jordan Mushambokazi ni umwe mubakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga...
2 March 2021 Yasuwe: 5382 0

Bamenya yahishuye umukobwa akunda byo gupfa akomoza no ku bukwe...

Umukinnyi wa filime Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya bitewe n’iyi...
2 March 2021 Yasuwe: 6607 0