skol
fortebet

Amazina n’amafoto agaragaza umukunzi wa Kamichi byari byaragizwe ibanga rikomeye byamenyekanye

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa ukundana na Kamichi yitwa Ireen Musa akomoka mu gihugu cya Zimbabwe.

Sponsored Ad

Ku wa 8 Kamena 2018, Kamichi yasezeranye n’umugore we bari bamaze igihe bakundana mu buryo bw’ibanga. Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee muri Amerika, wabaye hashize iminsi mike uyu muhanzi anamwambitse impeta y’urukundo.

N’ubwo Kamichi n’umukunzi we bageze kure imishinga y’ubukwe bwabo ndetse bakaba bazasezerana imbere y’Imana ku munsi w’abakundanye, ku wa 14 Gashyantare 2019, uyu muhanzi yari yarahishe amazina n’inkomoko by’uyu mukobwa bitegura kurushinga.

Amakuru aturuka ku nshuti ye ya hafi yatangaje ko uriya mukobwa yitwa Ireen Musa aho akomoka mu gihugu cya Zimbabwe .

Ati” Uriya mukobwa akomoka muri Zimbabwe, yitwa Ireen Musa ntago Kamichi aba ashaka ko abantu benshi bamumenya ariko amazina ye ni ayo.”

Uyu muntu yavuze ko nta byinshi azi kuri uyu mukunzi wa Kamichi ariko yemeza ko amazina ye yo ari ariya ndetse akaba ari n’Umunyazimbabwekazi.

Kamichi yakundanye n’Umunyamerikakazi Emely Dubois, wabaga muri Leta ya Connecticut muri leta Zunze Ubumwe za Amerika baza gutandukana.

REBA AMAFOTO YE:


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa