Ambasade ya Amerika mu Rwanda ishobora kuzana abakinnyi bakomeye ku isi n’abahanzi barimo Jay-Z na Beyonce i Kigali mu nyubako ya Kigali Arena

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 12 August 2019 Yasuwe: 4493

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yabajije abakinnyi cyangwa abahanzi bo muri Amerika bifuza ko bazaza gutaramira cyangwa gukinira mu nyubako ya Kigali Arena iherutse gutahwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.Kuwa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2019 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatashye ku mugaragaro inyubako y’akataraboneka ‘Kigali Arena’ yubatse i Remera mu mujyi wa Kigali, ikaba yarubatswe mu mezi atandatu gusa, ataha iyi nyubako yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha iyi nyubako mu guhindura u Rwanda igihangage.

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yanditse ku rukuta rwabo rwa Facebook, ibanza gushimira u Rwanda ku bw’iyi nyubako ya Kigali Arena, nyuma yo kubashimira babajije abanyarwanda ibyamamare bifuza ko yabazanira kuyitaramiramo hagati y’abakinnyi n’abahanzi bo muri Amerika.

“Ni byiza kuzuza inyubako nziza nka Kigali Arena, ni abahe bakinnyi cyangwa abahanzi bo muri Amerika mwifuza kureba bakinira cyangwa bataramira muri Kigali Arena?” Niko banditse.

Benshi mu bakurikira iyi Ambasade ku rukuta rwayo rwa Facebook bahituye gusubiza bavuga amazina y’abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Amerika ndetse n’abakinnyi b’umukino wa Basketball bashaka ko baza gutaramira i Kigali muri iyi nyubako ya Arena.

Inkwakuzi ntizazuyaje batangira gusaba ko hazaza amakipe akomeye y’umukino wa Basketball muri Amerika.

Nta makuru ahamye ahari y’igihe iyi Ambasade iteganyiriza kuba yazana ibi byamamare cyangwa n’amazina y’abashobora kuzaza icyakora iki kibazo babajije abanyarwanda cyabaye nk’ikimenyetso cy’uko bishoboka.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imyambarire Justin Bieber n’umugore we bajyanye gusenga yateje ururondogoro...

Ubwo Justin Bierber n’umufasha we Hailey Baldwin bajyaga gusenga ku wa 13...
16 November 2019 Yasuwe: 4594 0

Nick Minaj agiye gukorana indirimbo na Mama we ihimbaza Imana

Umuraperikazi wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Onika Tanya...
16 November 2019 Yasuwe: 1685 0

Meddy na Diamond indirimbo yabo igiye kujya hanze

Umuhanzi w’Umunyarwanda Ngabo Medard wamamaye mu muziki nka Meddy, yamaze...
15 November 2019 Yasuwe: 837 0

Indirimbo nyandagazi irimo ubusambanyi yatumye umuhanzikazi Rosa Ree...

Abategetsi bo muri Tanzania bahagaritse umukobwaukora injyana ya Rap witwa...
15 November 2019 Yasuwe: 3570 0

Umuhanzi nyarwanda yasobanuye impamvu yakoze amashusho y’indirimbo ihimbaza...

Lion Gaga yongeye gukora indirimbo ihimbaza Imana “Nta joro I Siyoni”...
15 November 2019 Yasuwe: 1410 0

Umuraperi Prezzo yavuzweho gufatwa ku ngufu n’aba Slayqueens...

Umuraperi Jackson Ngechu Makini uzwi nka Prezzo [CMB Prezzo] yahakanye...
14 November 2019 Yasuwe: 2068 0