skol
fortebet

Amber Rose agiye kwibagisha amabere kugirango yambare imyenda itakimukwira

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli Amber Rose wigeze gukundana n’umuraperi Wiz Khalifa bakabyarana umwana umwe, yatangaje ko agiye kongera kwibagisha amabere.
Amber Rose yashwanye na Wiz Khalifa ahita yinjira mu rukundo n’umusore w’umuraperi arusha imyaka 10 aka yitwa 21 Savage.Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko Amber yahisemo kwibagisha amabere nyuma y’uko abonye akomeje kwaguka ngo agamije kugabanya ubunini bwayo.
Uku kubagwa kuzakorwa na Dr Garth Fisher ari nawe watangaje impamvu nyirizina Amber Rose ashaka (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli Amber Rose wigeze gukundana n’umuraperi Wiz Khalifa bakabyarana umwana umwe, yatangaje ko agiye kongera kwibagisha amabere.

Amber Rose yashwanye na Wiz Khalifa ahita yinjira mu rukundo n’umusore w’umuraperi arusha imyaka 10 aka yitwa 21 Savage.Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko Amber yahisemo kwibagisha amabere nyuma y’uko abonye akomeje kwaguka ngo agamije kugabanya ubunini bwayo.

Uku kubagwa kuzakorwa na Dr Garth Fisher ari nawe watangaje impamvu nyirizina Amber Rose ashaka kwibagisha amabere mu minsi iri imbere.

Amber yavuzwe mu rukundo na French

Mu kiganiro na Page Six, Dr Garth Fisher yavuze ko Amber Rose yifuza kwibagisha amabare ngo agabanye ubunini bwayo bityo abashe kwisanzura no kuruhuka kuko yamuberaga manini.

Yagize ati “Abikoze mu rwego rwo kugabanya ubunini bwayo kugirango ajye abasha kwisanzura.” Ku ruhande rwe Amber Rose yavuze ko nagabanya ubunini bw’amabere ye bizamufasha kwambara imyenda ye yari amaze imyaka 10 atambara.

Amber Rose yakunze kuvugwa cyane mu rukundo n’abaraperi batandukanye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika,yanavuzwe mu rukundo n’umuraperi French Montana, gusa si ubwa mbere aba bombi bavuzwe mu rukundo kuko no muri 2014 bavuzwe ariko birangira ari ibihuha.

Amber Rose yahoze ari umugore w’umuraperi Wiz Khalifa mu 2014 nyamara batangaza ko bashaka divorce.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa