skol
fortebet

Amber Rose yavuze ku mubano we na Wiz Khalifa nyuma yo gufotorwa basomana

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, nibwo muri leta zunze ubumwe za Amerika hatangiwe ibihembo bikomeye bya Grammy Awards aho umuhanzikazi Adele yihariye ibikombe, Umunyamideli Amber Rose yongeye gufotorwa asomana byimbitse n’umukunzi we batandukanye, Wiz Khalifa.
Iyi foto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse bimwe mu binyamakuru bitangira kwandika ko basubiranye nyuma y’imyaka itatu bashwanye. Amber Rose yavuze ko nubwo batandukanye bakiri inshuti ndetse (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, nibwo muri leta zunze ubumwe za Amerika hatangiwe ibihembo bikomeye bya Grammy Awards aho umuhanzikazi Adele yihariye ibikombe, Umunyamideli Amber Rose yongeye gufotorwa asomana byimbitse n’umukunzi we batandukanye, Wiz Khalifa.

Iyi foto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse bimwe mu binyamakuru bitangira kwandika ko basubiranye nyuma y’imyaka itatu bashwanye. Amber Rose yavuze ko nubwo batandukanye bakiri inshuti ndetse ko bose bahuzwa bya hafi n’umwana w’imyaka itatu y’amavuko.

Amber Rose avuga ko yacitswe agasomana n’umukunzi we bashwanye...

Uyu munyamideli yatangaje ko gutandukana na Wiz Khalifa bitamubuza ku mukumbura ndetse ko iyo bibaye ngomba bategura n’umunsi bagahura, bagamije guha urukundo umwana wabo no kumutegurira ejo heza.

Mu butumwa burebure, Amber w’imyaka 33 y’amavuko yashyize ku rukuta rwa Instagram yakomeje gushimangira ko we na Wiz Khalifa ari umuryango ukomeye kandi uzakomeza kubaho by’iteka ryose.

"Twarashwanye ariko twongeye guhura turasomana muri Grammy Awards, wari umwanya mwiza kuri njye nawe, ifoto yashyizwe hanze nabonye benshi bayibajijeho ariko n’ibisanzwe, twatandukanye mu mategeko ariko turacyari kumwe."-Amber Rose

Arongera "Ntibyari kunyorohera guhura n’umuntu w’agaciro ku buzima bwanjye ngo mwirengagize...Nibyo koko mu mezi atanu ashize nabonye undi mukunzi. Gushwana na Wiz Khalifa byatewe n’ibibazo byacu bwite...Turacyahura tukishimana ndetse tugasangira byose tugamije kwagura urukundo rw’umuryango wacu."

Amber Rose winjiye mu rukundo n’undi musore, yasabye abantu kumwumva ndetse no kwemera ko nawe ari umuntu kuburyo igihe runaka ashobora gufatwa n’amarangamutima ndetse n’ibyiyumviro kuburyo yacikwa agasomanira mu ruhame.

Muri 2014, hacicikanye amakuru yavugaga ko Amber Rose ariwe wasabye gutandukana na Wiz Khalifa nyuma y’amezi 14 yonyine babana nk’umugabo n’umugore.

Ikinyamakuru Aceshowbiz cyanditse ko, ku wa 23 Nzeri 2014, aribwo Amber Rose yatanze mu rukiko rw’ i Los Angeles inyandiko isaba gatanya, avuga ko mu gihe yari amaranye n’uwari umugabo we hari byinshi batabashije guhuza.

Amber Rose na Wiz Khalifa babanye kuwa 8 Nyakanga 2013 nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu bise Taylor Thomaz , wavutse muri Gashyantare 2013. Mu nyandiko isaba gatanya, Amber Rose yasabye ko ariwe wahabwa uburenganzira bwo gukomeza kurera umwana, ariko agahabwa indezo na Wiz Khalifa.

Wiz Khalifa siwe wa mbere ukundanye na Amber Rose kuko yigeze gukundana n’umuraperi Kanye West kuri ubu washyingiranwe na Kim Kardashian.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa