skol
fortebet

Ange Kagame n’umukunzi we bitabiriye ibirori byo kumurika imideli byabereyemo umuhango wo kwibuka umunyamidelikazi’Alexia Mupende’[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli Alexia Mupende wishwe akaswe ijosi mu ntangiriro za 2019 yibutswe mu birori byo kumurika imideli bya Rwanda Fashion Week 2019. Ibi birori byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ikoranabuhanga muri School Of Architecture And Environment [SABE] ku mugoroba wo ku wa 8 Kamena 2019.

Sponsored Ad

Ni ku nshuro ya kane byari bibaye by’umwihariko n’iya mbere bifashe izina rya Rwanda Fashion Week dore ko imyaka yindi yabanje byitwaga Collective Rwanda Fashion Week.

Ni ubwa mbere kandi byari bibereye ahantu hadatwikiriye [outdoor runway] ndetse abamurika imideli bakoraga urugendo rujya kuba rurerure baca imbere y’abantu babarirwa muri 500 bari baje kwihera ijisho.

Ahagana saa moya n’igice abantu benshi bari bamaze kugera mu myanya yabo, ubanyujijemo ijisho abenshi bari ab’igitsina gore kandi bambaye neza bigaragara ko ibyo kurimba babisobanukiwe.

Aba barimo abana ba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame barimo Ange Ingabire Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma.

Uwari uyoboye uyu muhango Kwizera Arnold, yatangiye avuga ko uyu munsi udasanzwe kuri we kuko itariki nk’iyi mu myaka itandatu ishize aribwo nyina yashyinguwe.

Igikorwa nyirizina cyo kumurika imideli cyatangijwe na Sonia Mugabo uri mu itsinda rya Collective Rwanda. Imideli ye yerekanye ni iyambarwa n’abagore igizwe n’amakanzu, amakabutura n’ibisurubeti [Jumpsuit].

Imideli yerekanwaga n’abakobwa bafite izina muri uyu mwuga nka Fiona Muthoni, Umutoni Georgette, Neza Rachel, Isheja Morella, Umutoniwase Belise na Belinda [impanga zahatanye muri Miss Rwanda 2018] n’abandi.

Ange Kagame n’umukunzi we

Inzu y’imideli imaze imyaka irindwi ikorera mu Rwanda, Rwanda Clothing niyo yakurikiyeho.

Mbere y’uko abanyamideli batambuka Kwizera wari uyoboye ibirori yasabye ababyitabiriye guhaguruka bagafata umwanya wo kwibuka Alexia Mupende, umunyamideli wubatse izina wishwe muri Mutarama 2019 n’abantu bataramenyekana.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa