skol
fortebet

Ange Kagame yanenze uburyo abakobwa bitabira irushanwa rya Miss Rwanda bahatirwa kubazwa ibibazo mu Cyongereza nacyo ngo gikocamye

Yanditswe: Sunday 27, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Ange Kagame yanenze uburyo abakobwa bitabira irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda bahabwa ibibazo biri mu ndimi z’amahanga batabasha kwisanzuramo kandi bagakoresheje Ikinyarwanda cyangwa abasemuzi bikagenda neza.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ange Kagame, yagize ati "Kuki bategekwa kuvuga Icyongereza mu gihe bigaragarira bose ko batiteguye neza? Kudaha agaciro aba bakobwa iyo batabashije gusubiza ikibazo neza mu rurimi batisanzuyemo mu kuvuga" [Aha yakurikijeho utumenyetso twibaza tukanagaragaza akababaro.]

"Kuvuga Ikinyarwanda byagakwiye kuba bihagije. Amarushanwa ya Miss Universe yo ko aba afite abasemuzi bafasha abahatanye batabasha kuvuga Icyongereza. Twongeyeho ko ibibazo ubwabyo biba binavugitse mu Cyongereza giciriritse."

Yakomeje agira ati "Umukobwa wumva ko yavuga Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisobanura mu rurimi rw’amahanga. Abakemurampaka bagasubiramo inshuro eshatu cyangwa enye ibibazo biteguwe mu Cyongereza gikocamye byongeye mu rurimi batumva ntibibyumvikana".

Ibitekerezo

  • hahahah ibyo ntawe utarabivuze abajije ubwabo babanze bigeicyongereza kuko bibonek ko ari fake mu ndindimi thanks first daughter ibyo uvuze ni ukuri

    wavuze ukuri pe!,habamo kudakunda ururimi rwacu.kandi bima amahirwe ababikwiye.uri impfura kabisa

    Wenda Ange we Niko abyumva,ariko jye ahubwo numva bajya bababaza mu ndimi zose dukoresha hano mu gihugu kuko igihe utabasha nubundi guha ibitekerezo cyawe umuntu mutavuga ururimi rumwe,ntacyo waba utorewe.bazongeremo na French na Swahili

    Nta numwe utabona ko izi ndimi twikanira zitubuza gukora neza ibyo twakabaye dukora. Iyo ururimi ruhinduwe igikangisho aho kuba igikoresho ibibazo biba byatangiye.
    Kubyuka ugasohora itangazo ko abarimu bose ba primaire na secondaire mu gihugu ngo ubahaye amezi atatu cyangwa ane ngo babe bamenye icyongereza ngo banakigishamo ngo abo binaniye uzahita ubirukana... byerekana iyi myumvire ya gikoloni yatwokamye! Biteye agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa