Angeli Mutabaruka yavuze ko atazakurikirana MissRwanda2021,ngo ntiyizera ibiberamo
Yanditswe: Wednesday 24, Feb 2021
Angelbert Mutabaruka ukorana ikiganiro na KNC, yavuze ko atazakurikirana irushanwa rya Miss Rwanda 2021 kubera ko mu bihe bitandukanye ryavuzwemo ‘amanyanga’.
Ni mu kiganiro ‘Rirarashe’ cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare, KNC yavuzemo ko ashyigikiye Ufitinema Berline. Ati “Uyu mwana uramubona, na Mikwege agomba kuba amuzi... Hari mushuti wa Mikwege witwa Muzehe Rindiro sinari nzi ni n’umusaza wansabiye ntabwo nari nziko afite umukobwa uri mu ba Miss.”
Yavuze ko mu gihe atangiye urugendo rwo gushyigikira uyu mukobwa aza kubaza Se niba ari umukobwa ufite mu mutwe ku buryo natorwa azagira icyo amarira sosiyete.
Ati “Nizere ko mu mutwe ari sawa. Kuko niba nshaka kwiyemeza ngo ngiye gushyigikira umwana, agomba kuba mbere na mbere mu mutwe uri ‘smart’. Ubwo rero ndabona nimero ye ni nimero 24. Ariko ubwo ndashaka kuza kubaza Muzehe Mikwege ambwire niba uyu mwana asobanutse. Tumuzanye muri ‘Muzehe Quiz’ ashobora kuyitsinda…Tumubaza nyine twumve ko ari umwana ujijutse, atazaba Miss gusa ngo yibagirwe n’iterambere y’abasaza.”
Angelbert Mutabaruka ukorana ikiganiro na KNC, we akaba yavuze ko atazakurikirana irushanwa rya Miss Rwanda 2021 kubera ko mu bihe bitandukanye ryavuzwemo ‘amanyanga’.
Ati “Njyewe rero ibya Miss ntabyo nzareba. Kubera ko mbere urabizi byavugwagamo ibintu bya manyanga cyane. Ubu rero ubwo bizakorerwa ahantu hameze nko mu cyumba gutya niyo manyanga kurusha.”
KNC yabwiye Mutabaruka guha ‘amahirwe’ irushanwa rya Miss Rwanda, cyane ko bataryitabiriye.
Amatora yo kuri murandasi (Online) n’ubutumwa bugufi (SMS) aratangira kuri uyu kabiri tariki 22 Gashyantare 2021 saa sita z’amanywa.
Abakobwa 37 batsindiye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bose bamaze guhabwa nimero bazatorerwaho, hagendewe ku nyuguti itangira amazina yabo.
Abakobwa babiri ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).
Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.
Biteganyijwe ko gutora bizafungwa tariki 6 Werurwe 2021 ku munsi wa Pre-Selection ubwo bazatangazwa 20 ba mbere bazahita bajyanwa mu mwiherero.
Dore Nimero abakobwa bazatorerwaho:
1.Akaliza Amanda
2.Akeza Grace
3.Akaliza Hope
4.Dorinema Queen
5.Gaju Evelyne ahagarariye
6.Ingabire Esther
7.Ingabire Grace
8.Ingabire Honorine
9.Isaro Rolitha Benitha
10.Ishimwe Sonia
11.Kabagema Laila
12.Kabera Chryssie
13.Kayirebwa Marie Paul
14.Kayitare Isheja Morella
15.Mbanda Godwin Esther
16.Mugabe Sheilla
17.Mugabekazi Assouma
18.Musana Teta Hense
19.Musango Nathalie
20.Mutesi Doreen
21.Muziranenge Divine
22.Teta Cynthia
23.Teta Raissa Keza
24.Ufitinema Berline
25. Umunyana Divine
26. Umunyurwa Melisaa
27.Umutesi Lea
28.Umutoni Witness
29.Umutoniwase Sandrine
30. Umwaliwase Claudette
31. Umwali Dinah
32. Uwankusi Nkusi Linda
33.Uwase Aline
34.Uwase Kagame Sonia
35.Uwase Phionah
36.Uwera Aline
37. Uwimana Clementine
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *