skol
fortebet

Angelina Jolie n’abandi bakumiriwe kongera kurera abana bo muri Ethiopie

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2018

Sponsored Ad

Inteko ishinga amategeko muri Etiyopiya yatoye itegeko ribuza abanyamahanga bashaka kurera abana bava muri icyo gihugu.
Hari bana b’abanya Etihiopia bajyanwe kurerwa n’abantu b’ibyamamare, barimo abakinnyi ba filimi rurangiranwa nka Brad Pitt na Angelina Jolie.
Muri Ethiopiya, gufata umwana utabyaye ukamurera nk’umwana wawe byakomeje guteza impaka zikomeye guhera mu mwaka wa 2013 ubwo umukobwa w’imyaka 13 yitabye imana muri Amerika mu buryo budasobanutse, bituma abantu bari bamubereye ababyeyi (...)

Sponsored Ad

Inteko ishinga amategeko muri Etiyopiya yatoye itegeko ribuza abanyamahanga bashaka kurera abana bava muri icyo gihugu.

Hari bana b’abanya Etihiopia bajyanwe kurerwa n’abantu b’ibyamamare, barimo abakinnyi ba filimi rurangiranwa nka Brad Pitt na Angelina Jolie.

Muri Ethiopiya, gufata umwana utabyaye ukamurera nk’umwana wawe byakomeje guteza impaka zikomeye guhera mu mwaka wa 2013 ubwo umukobwa w’imyaka 13 yitabye imana muri Amerika mu buryo budasobanutse, bituma abantu bari bamubereye ababyeyi bahamwa icyaha.

Ubu inteko nshinga mategeko ya Ethiopiya yameje itegeko rihagarika abashaka kuba ababyeyi b’abana bo muri Ethiopiya.

Mu mwaka wa 2005, abakinnyi ba sinema, Brad Pitt na Angelina Jolie,babereye ababyeyi umukobwa wabaye umwana wabo wa mbere.

Iryo tegeko rishya rikurikiye impungenge zavutse kubera abana b’abanyaethioipiya bafatwa nabi iyo bageze mu mahanga.

Abadepite baravuga ko impfubyi n’abandi bana bafite ibibazo, bagomba kwitabwaho hubahirijwe uburyo buri mu gihugu kugira ngo basdahohoterwa.

Ariko hari abadepite bagaragaje impungenge bavuga ko ari nta buryo buhagije buri mu gihugu bwo kwita kuri abo bana.

Hashize imyaka ibiri, igihugu cya Denmark gihagaritse gufata abana bo muri Etiyopiya ngo kubera impungenge z’uko bishoboka ko bikorerwamo ubucuruzi.

Angelina Jolie arera umwana yakuye muri Etiyopiya muri 2005

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa