skol
fortebet

Anita ntiyifuza ko umwana we yaba umushyushyarugamba cyangwa umukinnyi nka Se

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2017

Sponsored Ad

Anita Pendo wamamaye nk’umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru, yatangaje ko atifuriza umwana w’umuhungu yabyaye kuba umushyushyarugamba cyangwa umukinnyi w’umupira w’amaguru nka Se.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA asanzwe akorera, yatangaje ko atakwifuriza umuhungu we kuba mu buzima nk’ubwo yabayemo kuva mu mabyiruka ye kugeza n’ubu.
Yakomeje avuga ko abo mu muryango we bavukana nta numwe bakora akazi kamwe ku buryo nawe atifuza ko umwana we yakora imirimo nk’iyo akora.Ngo (...)

Sponsored Ad

Anita Pendo wamamaye nk’umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru, yatangaje ko atifuriza umwana w’umuhungu yabyaye kuba umushyushyarugamba cyangwa umukinnyi w’umupira w’amaguru nka Se.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA asanzwe akorera, yatangaje ko atakwifuriza umuhungu we kuba mu buzima nk’ubwo yabayemo kuva mu mabyiruka ye kugeza n’ubu.

Yakomeje avuga ko abo mu muryango we bavukana nta numwe bakora akazi kamwe ku buryo nawe atifuza ko umwana we yakora imirimo nk’iyo akora.Ngo bishobotse ntiyahitamo gukina umupira cyangwa gukora akazi gatuma amenyakana cyane.

Yagize ati “Nshaka ko azantungura [Surprise] mu byo dukora yaba njye cyangwa papa we mu byo dukora ntazahitemo na kimwe….Nifuza ko yaza ari undi muntu ku buryo mbese yaba ari mu isi yawenyine.”

Anita ubana na Ndana ku Gisozi mu mujyi wa Kigali ngo yiteze gutungurwa n’umwana we kandi ngo ninabyo byamushimisha kurusha uko yaza ashaka gukorana akazi nk’ak’ababyeyi, ati “Mbese mbanumva yazaza ambwira ibintu byinshi cyane bijyanye n’imibare, ibintu njyewe ntigeze nkora cyangwa papa we atakoze, byanshimisha peee.”

Yungamo ati “Ubu ngubu abo tuvukana bose mu muryango nta numwe duhuje umwuga buri wese akora ibye kandi nta n’umwe uri muri uyu mwuga nkora so nerekeza ko ntacyo byaba binkwaye njyewe, yaba umuganga, umunyamategeko yaba Minisitiri cyangwa ikindi ashaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa