skol
fortebet

Anita Pendo agiye gutwita umwana wa 3 kubera Mwiseneza Josiane

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru, MC mu bitaramo akaba n’umu Dj ukomeye mu Rwanda Anita Pendo,abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yahishuye ko agiye gutwita umwana wa gatatu kubera uburyo abona ahantu hose bari kuvuga Mwiseneza Josiane gusa.

Sponsored Ad

kuri uyu wa kane nibwo Anita Pendo,abicishije ku rukuta rwe rushya rwa Instagram yagaragaje uburyo akomeje gutungurwa nuko ahantu hose ubu inkuru ari Mwiseneza Josiane,ndetse avuga ko agiye gutwita umwana wa gatatu kugira ngo ibintu bihinduke hose.

Anita Pendo yagize ati "Ariko ubu ntakintu wavuga utavuze Josiane koko,ubu se koko dukore iki...reka nze ntwite uwa gatatu ndebe ko gahunda zidahinduka".

Aya magambo yatumye bamwe bamwibasira bavuga ko abonera Hit mu gutwita,abandi nabo bakomoza ku mpamvu yavuze aya magambo ari ukugira ngo nawe abone uko avugwa yitwaje izina Josiane bitewe nuko ubu umuntu wese ushaka ko bamuvuga mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga areba icyo yavuga kuri Mwiseneza Josiane,nubwo hari n’ababikora bikabakururira urwango bitewe nibyo aba yamuvuzeho bitakiriwe neza n’abakunzi ubu afite batagira ingano.

Ikindi abantu bakomojeho kuri Anita ngo kwaba ari ukugira ngo yongere abone abantu bamukurikira kuri Instagram,dore ko ubu afite konte nshya bitewe nuko iyo yari asanzwe akoresha yayibwe n’umuntu utarabasha kumenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa