skol
fortebet

Anita Pendo akomeje guterana amagambo n’abantu bamukurikirana nyuma y’uko atangaje ko agiye kubyara umwana wa kabiri[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Anita Pendo ari guterana amagambo n’abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram ahanini bagaruka ku mwana wa kabiri Anita atwite bo bavuga ko atazi gahunda yo kuboneza urubyaro kandi ari umunyamakuru wirirwa abishishikariza abantu, hari n’abavuze ko abyara indahekana ariko nawe abasubiza ko ntawe yatakiye ubukene.

Sponsored Ad

Mu cyumweru dusoje nibwo amakuru yasakaye avuga ko umunyamakuru akaba yarigeze no kuba umushushya rugamba (MC) Anita Pendo atwite umwana wa kabiri, hari abatarabyakiriye neza bavuga ko agiye kubyara vuba ariko ku rundi ruhande hari n’abamusabiraga ku Mana ngo azibaruke neza kandi banamushimira.


Abwira abantu barenga ibihumbi 150 bamukurikira kuri Instagram ko atwite, Anita yashyizeho ifoto igaragaza ko atwite, iherekezwa n’amagambo agira ati:”Nta gihunga, nta guhungabana,nta maganya ahubwo ndavuga Imirimo Imana ikora ndetse no gukomera kwayo ndagutegereje kibondo cyanjye”.

Akivuga ibi hari benshi bamwifurije amahirwem ariko hari uwahise amunenga avuga ko nk’umunyamakuru ushishikariza abandi kuboneza urubyaro ko yakagombye kubera abandi urugero.

Yagize ati:”Uuum, aratwite nanone c yarabyaye ejo bundi? Abanyamakuru sibo njya numva badutangariza kuboneza urubyaro ra? Abashyiraho amategeko ni nabo bayica koko”.

Anita Pendo asa nuwahise asubiza uyu musore ko ibyo avuga atabizi kuko yamusubije ati: “Uzabanze umenye igisobanuro cy’iryo jambo uvuze kuboneza urubyaro”.

Hahise haza undi wakoresheje ururimi rw’igiswahili abaza Anitah Pendo niba yarabaye Zari wo mu Rwanda ndetse anabwira Anitah ko Zari we afite amafaranga.

Yagize ati :“Ese iyo nda nayo ni iya Ndanda? Anita yabaye Zari wo mu Rwanda? Ndi kwibariza, icyakora Zari we ni umukire afite amafaranga ni yo mpamvu abyara nta kibazo ariko wowe urabyara n’inzara y’i Kigali ntuzababaza abo bana ku busa?”

Anita yahise amusubiza ati: “Sinari nasabiriza njye n’umwana wanjye nta kibazo dufite, uravunwa n’ubusa”.

Ibitekerezo

  • Ariko uyu mudamu bamuhora iki harumutunze ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa