Umukunzi wa Anita Pendo yashimye Imana yabahaye umwana (AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditwe na: Martin Munezero 30 August 2017 Yasuwe: 16845

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Kanama 2017, Anita Pendo yibarutse umwana w’imfura w’umuhungu k’umusore w’umukinnyi Ndanda Alphonse bivugwa ko ariwe wayimuteye.

Anita Pendo ni umwe mu bakobwa bavuga ko birwanyeho nkuko akunze kubivuga,akaba azwi cyane mu bikorwa birimo gushyushya urugamba hamwe n’ubunyamakuru.

Anita Pendo yarategereranyije amatsiko umwana we wa mbere w’umuhungu yibarutse

Uyu mukobwa yari amaze amezi agera ku icyenda ategerezanyije amatsiko umwana we w’imfura, dore ko kuri Instagram akenshi yakundaga gushyiraho uburyo ategeranyije amatsiko uyu mwana w’umuhungu yibarutse.

Umwana Anita Pendo yibarutse ntibashaka kugaragaza isura ye

Nyuma yo kwibaruka ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, umusore wamuteye inda ariwe Ndanda Alphonse,abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yashyizeho ifoto y’umwana babyaye gusa yamuhishe mu maso maze yandikaho amagambo yo gushimira Imana.

Ndanda abinyujije kuri Facebook yagize ati “Mana wakoze cyane”,aha akaba ntakindi yarengejeho uretse gushimira Imana gusa.

Anita Pendo yibarutse umwana yibarutse imfura nta mugabo wisezerano afite,ibi bikaba bihuye n’igitekerezo umusomyi w’ikinyamakuru umuryango.rw aheruka gutanga asaba ko twakimutambukiriza.

Umusomyi yagize ati "“Nabyara azonkwe.Ndibuka ko ANITA aherutse kubatizwa.None agiye kubyara nta mugabo wemewe n’amategeko afite.Ibi byerekana ko abantu badafatana uburemere ibintu byerekeye Imana. Imana ishaka ko twubaha amategeko yaduhaye imaze kuturema.

Abantu bose banga kuyakurikiza,izabarimbura bose ku munsi w’imperuka,isigaze abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).Abapfuye bayumvira bazazuka kuli uwo munsi nk’ uko YESU yasize abivuze muli Yohana 6:40.Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibintu Imana itubuza,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.”

Anita Pendo n’umusore wamuteye inda ukina ruhago mu izamu

Umushyushyarugamba Anita Pendo ni umwe mu bakirisitu b’abagarukiramana binjiye mu idini rya Jesus Is Coming ari naryo yabatirijwemo tariki ya 25 Ukuboza 2015.

Bikaba bivugwa ko kandi Anita Pendo yaba abana n’uyu musore wamuteye inda aho acumbitse ku Gisozi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    nimwonkwe!

    3 weeks ago
  • chat_bubble tonny

    ani nukuri nkwifurije ihirwe wowe numwana wawe kbs imana ishimye yo yaguhaye umwana wumuhungu pe kandi abavuga bo bihurere icyambere nuko imana ariyo yaguhaye umwana kandi ikaguha umwana muzima icyo nicyo kibanze

    3 weeks ago
  • chat_bubble Kundajyz

    Cngs2her,Imana niyo izagira umwanzuro wanyuma,itonde utazatungurwa kd kugwa sibyo bibaj ahbw niguherayo,now wifatiy kuko ari m*

    3 weeks ago
  • chat_bubble Mahirwe

    Hhhhhhhhhhhhh
    Uziko abantu nanubu mutaramenya ijambo ry’Imana ese murimwe udafite icyaha abe ariwe umucira urubanza ese mwabafararisayo nabanditsi bamategeko mwe ntimuziko Umuntu adatsindishirizwa nimirimo itegetse namategeko ko ahubwo atsindishirizwa n’Ubuntu bw’Imana muri Yesu kristo?
    Abefeso 2:8-9

    3 weeks ago
  • chat_bubble Lewis

    Ibyo gusezerana se imbere yimana byanditsehe muri bible ?uhazi nahatubwire

    3 weeks ago
  • chat_bubble Arlette

    Ark ikizira nukugira abagabo benshi kuko uba uri indaya, rero isezerano niryo abantu bagirana ari babiri kdi bakaryubaha. Umwana n’umugisha ukwiye gutuma barushaho kwegera Imana no kwigorora nayo
    Rero Imana yanga ibyaha kdi ifra akaboko ushaka gukora ugushaa kwayo.
    Rero ntimukavuga ibyo mushaka Ku muntu kuko Nyirubutagatifu niwe Uzi umutima we gs kdi n’umujyempuhwe ndetse ni benshi bagw Mu makosa ahubwo ingaruka ntizibe zimwe! Rero mujye mushishoza.

    3 weeks ago
  • chat_bubble Nshuti Eric

    Ninde wababwiye kwirirwa mucira Imanza abantu Imana yiremeye ntawe uyifashije mwanjiji mwe? Ninde wababwiye kwita abantu mutaremye abanyabyaha bazarimbuka? mwishyira hejuru mukumva muri abakiranutse mwebwe bakorera ijuru kandi bazaarijyamo kubera ibikorwa byanyu? ngo kubahiriza amategeko nibyo bibaha ijuru? ibyo mwubahiriza bizabe aribyo biribahesha , twe Amaraso ya Yesu niyo yadukinguriye amaremo y’Ijuru . mwacitse ururondogoro mucira imanza abantu ......... Anita ni Mwonkwe kd Murerere muri Yesu Imana izabahere umugisha mumbuto ibahaye nibyigikundiro Imana ibahe amahoro n’Ubuzima buzira umuze

    3 weeks ago
  • chat_bubble Yannick Tuyizere

    Imana imbabarire sukucira urubanza, ariko ntimuzongere kuvuga ko ari umukristu kandi yabyaye atarasezeranye imbere y, Imana .

    3 weeks ago
  • chat_bubble pucio

    ariko ibyo byo gusezerana byanditse
    mwagiye muva mubyo abanyaburayi babatsindagiyemo

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Abagize Tuff Gangs ntibakozwa ibyo kujya muri Guma Guma ari nk’itsinda

Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gangs ryakundishije benshi injyana ya Hip...
25 September 2017 Yasuwe: 205 0

Umubeyi wa Miss Elsa yampuhaye impanuro mbere yo kwerekeza muri Miss World...

Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati akaba...
25 September 2017 Yasuwe: 1028 0

King James agiye guhishura iby’ubukwe bwe n’inkumi bakundanye

Ruhumuriza James wamamaye nka King James uri kubarizwa muri Leta zunze...
25 September 2017 Yasuwe: 2339 0

Ifoto ya Asinah igaragaza ingano y’igitsina cye yavugishije benshi...

Mukasine Asinah, umuririmbyi w’umunyadushya mu njyana ya Dancehall yashyize...
24 September 2017 Yasuwe: 11642 5

Umukunzi wa Humble G aratwite, ubukwe bwabo bwasubitswe

Manzi James [Humble Jizzo] umwe mu baririmbyi b’itsinda Urban Boyz yamaze...
24 September 2017 Yasuwe: 2705 0

Nyampinga w’u Burundi yahamije ko yabyaranye na Diamond impanga

Nyampinga w’u Burundi 2012, yateruye ahamya ashize amanga ko amaze imyaka...
24 September 2017 Yasuwe: 5661 4