skol
fortebet

Anita Pendo yagize icyo avuga kuri Ndanda wamennye amabanga y’urugo rwabo

Yanditswe: Wednesday 14, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Anita yatangaje ko atazigera agira icyo avuga ku cyatumye atandukana n’uwahoze ari umugabo we Ndanda mu rwego rwo uburenganzira bw’abana babo.

Sponsored Ad

Mu kwezi k’Ukwakira nibwo inkuru yabaye kimomo ko Anita Pendo yatandukanye n’umugabo we Ndanda Alphonse umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali bari bamaze kubyarana abana 2 mu myaka ibiri bari bamaranye babana nk’umugabo n’umugore.

Nyuma yuko inkuru ibaye kimomo ko Ndanda yatandukanye n’umugore we ,we nk’umutware w’urugo yahamije ko atakibana n’umugore we ndetse yemeza ko kuri ubu bahujwe n’abana babo babyaye gusa abandi bo bababajwe n’uburyo yamutaye ku kiriri.

Uyu mugabo ntiyavuze impamvu atandukanye na Anita Pendo, gusa yavuze ko icyo bapfana ubu ari abana gusa.

Ati “Amaso yanjye ari kuri Tiran na Ryan, ibindi abantu bibwira nibyo bibeshyera sibyo. Abambaza murekere aho ndabinginze, abanyandikira babimbaza ukuri kwabyo nuko ntabana nawe, ntuye Kacyiru agatura Remera. Mfite ubuzima bwanjye nawe akagira ubwe, ubwo rero ndumva ndi mu nzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n’abana banjye.”

Mu kiganiro Anita Pendo yagiranye na KT Radio, yabajijwe ku mubano we na Ndanda watangaje ko batakibana, ashimangira ko ntacyo yabivuga ko mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abana babyaranye .

Yagize ati “ikintu cyose ndi gukora aka kanya ndagikorera abana banjye. Itangazamakuru ni ikintu gikomeye cyane, ejo n’ejo bundi sinkeneye ko Tiran cyangwa bazambaza, Mama ibi, biriya, kuki, kuki? Nshaka ko bakura nk’abandi rero kubibarinda ni ukutinjira mu buzima bwanjye bwite, n’urukundo rwanjye na papa wabo.”

Yunzemo ati “ ntabwo nshaka kubivugaho cyane ariko papa wabo hari ibyo yatangaje ntari bugire icyo mbuvugaho, ubyemera nk’uko yabibonye abikomeze, ubihakana abihakane, ugumana ibibazo mu mutwe abigumane, ariko kuko ndi umubyeyi ntabwo ndi bugisubize.”

Anita yasoje avuga ko ashimishijwe no kuba ari umubyeyi ndetse yizeza abakunzi be ko umwaka utaha bazongera kumubona mu bitaramo bitandukanye kubera ko uzwi mu Rwanda nk’umushyushya rugamba wabigize umwuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa