skol
fortebet

Anita Pendo yatunguwe n’umusore wamusanze muri Expo akamwambika impeta y’urukundo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 09, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo Tariki 8 Kanama 2019, abantu batunguwe cyane ubwo babonaga umufana ari kwambika Anita Pendo impeta y’urudashira ubwo yari muri Expo Gikondo ahimuriwe agace ka Radio Magic Fm.

Sponsored Ad

Anita Pendo byagaragaraga ko abyishimiye ubwo yambikwaga impeta n’uyu mufana batumiye ageze kuri radiyo, uyu musore yageze kuri Radiyo Magic afite Impeta aranayimbambika amubwira ko yifuza ko bakundana urukundo rw’akaramata.

Uyu musore winjiye muri Radio ahamagawe ngo aganirize Anita Pendo , yatangaje ko asanzwe akunda Anita Pendo ndetse anamumenyesha ko afite impeta ashaka kumwambika nk’isezerano ry’urukundo. Uyu munyamakuru ngo yahise abona ko uyu musore amukunda.

Ku ruhande rwa Anita Pendo we yabyemeye arayimwambika ariko nyuma asa nkubigira imikino y’abafana.Anita yavuzeko ngo byasaga no kwikinira bisanzwe.

Ati” Abafana baratandukanye, urumva nk’uriya aba ankunda yego ariko ngerageza kumubaho umuntu usabana kugira ngo adataha anababaye cyangwa ugasanga amfashe nk’umuntu wiyemera. Njye niyo mpamvu namuretse anyambika impeta ariko nawe ubirebye uhita ubona ko twikiniraga nubwo wenda we wasanga yari yabikomeje ku giti cye nzi ko yatashye yishimye kandi nanjye ndabizi ko abafana nk’aba babaho nta kibazo byantera.”

Ibitekerezo

  • shikama sha unwana agushire murugo utandukane nazanyakabyizi zitazibyurukundo urumvuwo mutipe ko yakwitabyarimo by a hatari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa