skol
fortebet

Anita yaba asigaye abana n’umukunzi we mu gihe bitegura kwibaruka imfura

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Biravugwa ko Anita Pendo asigaye abana na Ndanda mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore, ngo aba bombi baranitegura gukora ubukwe bagahuza imiryango yabo.
Anita asanzwe ari umunyamakuru, Dj ndetse akunze no gukora akazi k’ubushyushyarugamba, muri iyi minsi aravugwa mu rukundo n’umunyezamu Nizeyimana Alphonse banitegura kwibaruka imfura yabo mu minsi ya vuba.
Ngo Anita Pendo yamaze kwimuka aho yari atuye ajya kubana na Ndanda ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Bivugwa ko amezi abaye abiri babana mu nzu (...)

Sponsored Ad

Biravugwa ko Anita Pendo asigaye abana na Ndanda mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore, ngo aba bombi baranitegura gukora ubukwe bagahuza imiryango yabo.

Anita asanzwe ari umunyamakuru, Dj ndetse akunze no gukora akazi k’ubushyushyarugamba, muri iyi minsi aravugwa mu rukundo n’umunyezamu Nizeyimana Alphonse banitegura kwibaruka imfura yabo mu minsi ya vuba.

Ngo Anita Pendo yamaze kwimuka aho yari atuye ajya kubana na Ndanda ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Bivugwa ko amezi abaye abiri babana mu nzu imwe nk’umugabo n’umugore nk’uko bishimangirwa na zimwe mu nshuti z’aba bombi.

Bitewe n’uko Anita yatwise mbere y’uko bakora ubukwe bafashe umwanzuro w’uko bagomba kwibanira muri iyi minsi.Ngo nyuma yo kwibaruka bazategura imihango yose y’ubukwe.

MC Anita Pendo umwe mu bakobwa bakora imirimo inyuranye mu myidagaduro yo mu Rwanda, mu minsi ishize yahishuye ko azibaruka umuhungu muri Nzeri 2017.

Anita Pendo amaze iminsi mike atangaje byeruye ko yitegura kwibaruka ndetse inda atwite byemezwa ko ari iy’umukunzi we Nzeyimana Ndanda Alphonse, umukinnyi wa AS Kigali.

Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda Alphonse yaruhamije mu Ukuboza 2016. Uyu musore yasimbuye Producer David wo muri Future Records bakundanye igihe kinini bagatandukana ku bushake bwa bombi.

Ngo basigaye bibanira mu inzu imwe nk’umugabo n’umugore

Ibitekerezo

  • Courage basore! !!

    nibyiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa