skol
fortebet

Anne Kansiime yasabwe n’abafana be kugira ikinyabupfura

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’aho icyamamarekazi mu gusetsa muri Africa y’Uburasirazuba Anne Kansiime asebeje umunyamakuru witwa Zahara avuga ko yambara nabi cyane abakunzi be n’abamukurikirana bamusabye kugira ikinyabupfura mu byo avuga n’amagambo ye akomeye.

Sponsored Ad

Anne Kansiime yafashe ifoto y’umunyamakuru Zahara ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo ayishyira ku rukuta rwe rwa facebook avuga ko uyu munyamakurukazi yambara ikanzu imeze nk’impapuro zikoreshwa mu bwiherero,gusa ntabwo byigeze byakirwa neza n’abakurikirana uru rukuta rwe kuko bumwe mu butumwa bwari buherekeje iyi foto bwasabaga Anne Kansiime kugira ikinyabupfura ntakoreshe amagambo nk’ayo mabi ku muntu uzwi.

Uyu munyamakuru usazwe akora kuri televiziyo yitwa NBS yari akurikiwe n’imbaga y’abanya-Uganda ndetse barimo n’uyu munyarwenya wamamaye mu bice bitandukanye by’isi ’Anne Kansiime’ wafashe umwanya,we akavuga ko uyu Zahara ikanzu mbi bikarangira avuze neza imeze nk’ibipapuro byo mu bwiherero.

Zahara ntiyagize icyo avuga ku magambo ya Anne Kansiime,gusa abafana ba Anne Kansiime basa nk’abamuvugiye kuko basabye ko yajya yoroshya amagambo agenda avuga mu bintu bitandukanye birimo n’imyambarire y’abanyamakuru.

Ibitekerezo

  • Nari nsanzwe narabibwiye abantu ko Kansiime nta discipline agira,mbere naramukurikiranaga cyane muvaho kubera kutagira uburere,ni kimwe no mu Rwanda uwitwa Ama G the black akwiriye abamwegera sinzi Niba yararezwe njya mbona ukuntu atuka abapastors nabandi bahanzi bagenzi be,Ministeri yumuco ijye ibahwitura no muma interview bavuga bagire indangagaciro,ariko Ama G Niba aba yasinze Niba arwaye mumutwe nta burere namba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa