skol
fortebet

AntoMigno baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera kujyanisha imyenda bakoze ubukwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

AntoMigno umusore n’umukobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera kwambara imyenda isa basezeranye kwibanira akaramata.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018. Nibwo Antoine Iyamuremye na Aurore Mignone bakoze Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri Cathedral St Michel ku isaha ya saa 2 z’igicamunsi.


AntoMigno bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 5 bari mu rukundo ikindi akaba ari ‘couple’ zarizwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Instagram kubera amafoto bakunze gushyira hanze bambaye imyenda is dore ko ibi byanababagaho batabisezeranye.


Antoine usanzwe ari rwiyemeza mirimo ndetse akaba ari umukozi wa banki imwe ikorera hano mu Rwanda bamaze kumenyerwa ku izina rya AntoMigno bikubiyemo amazina yabo abiri ariyo Antoine na Mignone.


Mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru mu gihe babazwaha impamvu ibatera kwambara ibisa basubije ko ari imyambaro igaragaza icyo bahuriyeho ndetse n’urukundo rwabo.


Bavuga ko bajya gutangira kwambara ibisa, byaturutse ku buryo bahuzaga imyambarire mu buryo babaga batapanze, ubwo batangiraga inzira y’urukundo. Aho bwa mbere bahuriye mu bukwe bw’umucuti basangiye, bahana nimero za telefoni, umubano wabo utangira ubwo.


Ati “Umwe mu nshuti zacu yadutumiye twembi mu munsi mukuru. Mu buryo tutapanze, twisanze twambaye amabara amwe noneho kubera ko abantu bari bazi iby’ubucuti bwacu, bakadushimira uburyo twambaye neza. Ni uko igitekerezo cyahise kivuka.”


Akomeza avuga ko nta muntu wigeze abibagayira, uretse ko n’iyo byabaho badateze kubihindura. Antoine abajijwe kimwe mu bintu akundira Mignone yasubije ko akunda uburyo yicisha bugufi.

Ati” Nakunze uburyo yicisha bugufi kandi akaba umuntu utega amatwi.”

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri Cathedral St Michel, saa munani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa