skol
fortebet

Areruya watwaye Tdu Rda 2017 yatangaje iby’ingenzi ku mukobwa bakundana

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi w’amagare, Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017 asubiza adaterwa ikibazo cyijyanye n’umukunzi ko kugeza ubu ntawe kandi ko atari ibintu yakwifuza cyangwa ngo atekereze aka kanya bihite biba.
Tour du Rwanda 2017 yasojwe ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyino 2017 yegukanwa na Areruya Joseph usanzwe ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.
Joseph, ni umusore w’igikare akaba uw’i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba abamuzi neza bavuga ko ahora atuje cyane kandi ko ibijyanye (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi w’amagare, Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017 asubiza adaterwa ikibazo cyijyanye n’umukunzi ko kugeza ubu ntawe kandi ko atari ibintu yakwifuza cyangwa ngo atekereze aka kanya bihite biba.

Tour du Rwanda 2017 yasojwe ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyino 2017 yegukanwa na Areruya Joseph usanzwe ukinira Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Joseph, ni umusore w’igikare akaba uw’i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba abamuzi neza bavuga ko ahora atuje cyane kandi ko ibijyanye n’abakobwa atagize inshuti nyinshi.

Aganira na Radio Rwanda, Areruya watangiye kwitabira Tour du Rwanda mu 2015, yavuze ko nta mukunzi afite ‘kugeza ubu nta nshuti mfite y’umukobwa’.Ngo kugeza ubu biracyagoye ko yakundana n’umukubwo kuko hari ibyo agenderaho.

Izingiro rya byose kubyo yifuza ku mukobwa agomba kuba akunda Imana n’abantu.Areruya wabaye Umunyarwanda wa gatatu wegukanye iri siganwa kuva mu 2009 ibaye mpuzamahanga, yagize ati “Icya mbere wenda umukobwa numva waba inshuti yanjye ni umukobwa wubaha; umukobwa ukunda abantu, usabana by’umwihariko akaba akunda Imana ibyo gusa ndumva byaba bihagije kuri njye.”

Bitewe n’uko ari umuntu ukunze kuba atuje cyane, Areruya Joseph yabajijwe igihe yumva yazashakisha uwo bakundana. Joseph wari mu bahabwaga amahirwe mbere y’uko isiganwa ritangira, yasubije ati “ Ubundi ibyo nabwo ari ibintu wavuga ngo bizaza ryari kuko n’ubu ushobora kuva aha ngaha wagera hari hirya ugahita umubona nabwo ari ibintu uteganya ngo nzabona umukunzi ryari isa n’isaha ujya kubona birizanye.”

Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda yabaga ku nshuro ya cyenda asize Umunya-Eritrea, Eyob Metkel bakinana muri Dimension Data, amasegonda 28 aka ariryo siganwa rya mbere mpuzamahanga uyu musore umaze umwaka akinira Dimension Data yegukanye.

Areruya ahamya ko nta mukunzi afite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa