skol
fortebet

Ariana Grande yatandukanye n’ umukunzi we

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ariana Grande uri mu bahanzi bakomeye ku Isi, yatandukanye na Pete Davidson bari bamaze amezi atanu bambikanye impeta ihamya urukundo rwabo rwaganishaga ku kubana nk’umugore n’umugabo.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Love me harder’, ‘Focus’, ‘Everyday’, ‘Problem’, ‘Dangerous woman’, ‘Breathing’, ‘Side to side’ ft Nicki Minaj, Bang bang’ na God is a woman aheruka gushyira hanze n’izindi.

Inkuru zo guca ukubiri hagati ye n’umukunzi we zatangiye gucaracara mu kwezi gushize.

Byongeye kugira ubukana kuri iki Cyumweru tariki 14 Ukwakira ubwo bimwe mu binyamakuru bikomeye ku Isi birimo CNN, TMZ n’ibindi, byatangazaga ko hari amakuru yizewe byakuye mu nshuti za hafi z’aba bombi yemeza ko batandukanye.

TMZ yatangaje ko Ariana Grande na Pete Davidson bahisemo guhagarika iby’urukundo rwabo mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba bombi batandukanye ku bwumvikane bwabo gusa ngo baracyafitanye ubucuti ariko butari ugukundana nk’uko byari bisanzwe.

Pete Davidson yambitse impeta y’urukundo Ariana Grande muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma y’igihe kinini bihwihwiswa ko bakundana mu buryo bw’ibanga.

Icyo gihe Ariana Grande yambitswe impeta ihenze cyane dore ko yari ifite agaciro k’amadorali agera ku bihumbi ijana [arenga miliyoni 80 Frw].

Muri iki gihe Ariana Grande amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugaragaza ko ari mu bihe birushya ndetse akanerura ku karubanda ko akeneye agahenge akabanza akiterezaho.

Yaherukaga kugaragara ari kumwe n’umukunzi mu cyumweru gishize.

Ku wa Gatandatu Ariana Grande yari afite igitaramo ntiyacyitabira, umujyanama we avuga ko uyu mukobwa muri iki gihe atameze neza.

Muri Nzeri umuraperi witwa Mac Miller wakundanye na Ariana Grande imyaka ibiri mbere ya Pete Davidson yapfuye urupfu rutunguranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa