skol
fortebet

Arnold Schwarzenegger uzwi nka Commando bamukubitiye muri Afurika y’Epfo

Yanditswe: Sunday 19, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo utigeze atangazwaho byinshi, yubiriye icyamamare muri Filime zitandukanye Arnold Schwarzenegger wamamaye cyane nka Commando, amukubita umugeri mu mugongo ubwo yari muri Afurika y’Epfo ejo hashize ku wa Gatandatu ku ya 18 Gicurasi 2019.

Sponsored Ad

Arnold Schwarzenegger w’imyaka 71 y’amavuko wanahoze ari guverineri wa Leta ya California yari yitabiriye igikorwa cya Arnold Classic Africa kiberamo imikino itandukanye buri mwaka i Johannesburg.

Amashusho yerekanye Scharzenegger ari gufotora akoresheje telefoni irushanwa ryo gusimbuka umugozi. Ahindukiye agiye gutanga telefoni umugabo yaje yiruka amutera umugeri uremereye cyane mu mugongo.

Abashinzwe umutekano bahise bafata uwo mugabo baramujyana, agenda asakuza ngo ‘Mfasha! Nkeneye imodoka ya Lamborghini!”

Schwarzenegger wituye hasi, yaje kuva aho nyuma gato, hashize amasaha make agaragara kuri Twitter ari kubwira abantu gukurikirana irushanwa rya Arnold Sports Africa.

Yakomeje ashimira inzego z’umutekano zamufashije ndetse n’abantu bakomeje kugaragaza ko bamuhangayikiye, avuga ko icyingenzi aruko bareka gukomeza gusakaza amashusho y’uwo mugabo usa naho akeneye kwamamara.

Yavuze ko icyiza ari uko basangiza bagenzi babo amafoto y’abakinnyi bitabiriye irushanwa ibyariya mashusho yo bigahagarikwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa