skol
fortebet

Asinah yasomeye umufana we wari ukomoje kuri Riderman (AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Asinah Erra umaze kumenyerwa na benshi mu njyana ya Dancehall yabuze umwifato ubwo umufana yamwibasiraga ku rukuta rwa instagram nawe amusubiza mu mvugo yuje umujinya n’uburakari.
Asinah Erra yigeze gukundana na Riderman igihe kirekire gusa biza kurangira Riderman abivuyemo ndetse ashyingiranwa na miss Agasaro Farid Nadia. Asinah akimara gutandukana na Riderman nawe yahise yiyegurira umuziki mu buryo bweruye ndetse atangirana n’udushya twinshi turimo n’imyambarire yatangaje (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Asinah Erra umaze kumenyerwa na benshi mu njyana ya Dancehall yabuze umwifato ubwo umufana yamwibasiraga ku rukuta rwa instagram nawe amusubiza mu mvugo yuje umujinya n’uburakari.

Asinah Erra yigeze gukundana na Riderman igihe kirekire gusa biza kurangira Riderman abivuyemo ndetse ashyingiranwa na miss Agasaro Farid Nadia.

Asinah akimara gutandukana na Riderman nawe yahise yiyegurira umuziki mu buryo bweruye ndetse atangirana n’udushya twinshi turimo n’imyambarire yatangaje benshi ndetse ntivugweho rumwe.

Gutandukana kw’aba bombi byanaherekejwe n’ibitero by’amagambo uyu muhanzikazi yagabaga ku rugo rwa Riderman aho yarwibasiraga cyane.

Ifoto Asinah Erra amaze amasaha macye ashyize ku rukuta rwe rwa instagram yatumye umwe mu bafana azura akaboze aramwibasira avuga ko gutandukana na Riderman byamuhungabanyije (troma) ndetse nta n’umwifato akigira (control).

Iyi niyo foto Asinah yashyize hanze ituma yibasirwa

Uyu mufana yagize ati " ahubwo gutandukana na riderman byamuteye troma ntago agishobora kwi controla "

Aya magambo y’uyu mufana ntiyakiriwe neza na Asinah ndetse yahise yandika ubutumwa bumusubiza anamuha gasopo ko adakwiye kwinjira mu buzima bw’abandi.

Yagize ati " just unfollow sinkwinginga to follow me...ahokuvuga ubusa urushwa nubusa ninkokwibariza ubuhiri ukabwikubita ☝🏾cg kurushwa numutwaro utikoreye..jya umenya ibyawe ibyabandi ntamaramuko ubivanamo ujye wicecekera farid wee nako fatuma wee ".


Iyi ni ifoto aheruka gushyira hanze bamwe banenga imyambarire ye

Abandi bafana bumvikanye babwira Asinah ko akwiye gutuza akumva ibyo abamushima bamuvugaho n’abamunenga akabumva ahubwo akaza gukuramo ikimufasha.

Ku rundi ruhande hari abibajije impamvu mu gusubiza uyu mufana yashyizemo izina ry’umugore wa Riderman (Farid) kandi bitagaragara ko ariwe wanditse buriya butumwa. Asinah yagize ati " ujye wicecekera farid wee nako fatuma wee"

Ibitekerezo

  • ASINAH ngo yakundanye na RIDERMAN igihe kirekire.Ibaze nawe niba bararyamanye igihe kinini,yarangiza akirongorera undi mukobwa!!! Ibyo se nibyo mwita GUKUNDANA??Ntabwo aribyo.Imana imaze kuturema,yaduhaye amategeko.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bica ayo mategeko uko bashatse.Gusambana babyita ngo ni ugukundana.Abakobwa bajye bamenya ko iyo umuhungu muryamanye,ntabwo yongera kugukunda kuko icyo yashakaga aba akibonye.Imana yaduhaye sex kugirango tuzayihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Hanyuma tukishimana,tukabyara hungu na kobwa (Imigani 5:15-20).Abantu babirengaho bagasambana mu rwego rwo kwishimisha,ntabwo imana izabaha ubuzima bw’iteka (1 Abakorinto 6:9,10).Iyo bapfuye biba birangiye.Ariko abantu bumvira imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Ntacyo bimaze kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,hanyuma wapfa ntuzazuke.Ntabwo ubwenge bwawe buba bwuzuye.We must obey our Creator in order to get Eternal Life.It is not a dream my friend.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa