skol
fortebet

Asinah watandukanye na Riderman ngo ntawundi mukunzi yifuza

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Asinah wahoze akundana na Riderman yavuze ko kuri ubu ntawundi mukunzi yifuza kuko afite ibintu byinshi ahugiyemo.

Sponsored Ad

Mu myaka 9 yatambutse Gatsinzi Emery (Riderman) na Mukasine Asinah bahoranaga ibineza neza ku maso, babagaho mu munezero ku bwo kugendera mu munyenga w’urukundo no guteteshanya. Ubumwe n’urukundo rwabo, byamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ariko kugeza ubu ibyari uburyohe bw’urukundo byamaze guhinduka umuravumba kuri Mukasine Asnah.Aho avugako ntawundi mukunzi agikeneye ukundi kuri ubu afite ibimuraje ishinga.

Akaryoshye ntigahora mu itama! Mu myaka umunani ishize byari uburyohe buvanzemo urwunyunyu rw’urukundo Riderman yahoraga aminjira muri Mukasine Asnah, Isi babanagamo yatembaga amata n’ubuki, babibaga imbuto zisarurwaho umunezero gusa, babwiranaga amagambo aryohereye kurusha ubuki ariko ku bw’amahari bagiranye ubu babwirana zmzgzmbo adasanzwe aho umwe umubaza kuri migenzi we ugasanga ntakintu ashaka kubivugaho.

Ibi byatumye UMURYANGO twegera Asinah tumubaza byinshi bijyanye nuko yiyumva ubu nyuma yuko atandukanye na Riderman aho bamwe bakurikiranira ibikorwa bye hafi bavuze ko uyu mukobwa yahindutse cyane ugereranyije nuko yarameze mbere akiri kumwe na Riderman.

Ubwo Twamubazaga zimwe mu mpinduka zimuvugwaho nyuma yo gutandukana na Riderman zirimo kwiyambika imyambaro idasanzwe ndetse n’ ibikorwa bidasanzwe igaragariza ku mbuga nkoranyambaga ho kuri ubu yiswe umwamikazi w’ ibigezweho mu Rwanda yadusubije ko abafana be babaye babikunda byaba ari byiza yongeraho ko habaye hari n’abatishimira ibikorwa bye ko atavukiye gushimisha buri muntu wese.

Yagize ati” Impinduka zo ntizabura bitewe n’uburyo twatandukanye [….] [ Abajijwe ku mpinduka zimurangwaho ubu ugereranyije n’ igihe bari kumwe] Nabwo mbereyeho gushimisha buri muntu wese kuko nabwo ntabishobora [Ntamuntu ibyo bintu wabishobora ] icyo mba ngomba gukora ndayikora uwo gishimishije kikamushimisha uwo kidashimishije akihangana.”

Abajijwe niba kuri ubu hari mukunzi afite uri kumuhoza amarira yatewe na Riderman yasubije ko ntawe afite , abajijwe niba amukenye yasubije ko afite ibintu byinshi ahugiyemo ndetse abishimangira avugako ntamwanya ubu yabibonera. Tumubajije igihe nyacyo gikwiye yumva yazakenera umukunzi yasubije ko nibishoboka azi icyo gukora ntaramuka abiboneye umwanya.

Asinah yasoje asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda gukomeza gukunda umuziki wabo ndetse banawutera ingabo mu bitugu ndetse ko mu minsi iri imbere agiye kubagezaho indirimbo ye nshya iri mu byatumye afata indege akerekeza muri Leta zunzu ubumwe z’Abarabu kujya gushaka ahantu heza yazafatira amashusho yayo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa